Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusirikare W’Amerika Wahungiye Muri Koreya Ya Ruguru Yateje Ikibazo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umusirikare W’Amerika Wahungiye Muri Koreya Ya Ruguru Yateje Ikibazo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2023 11:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ingabo z’Amerika ifatanyije n’ubunyamabanga bushinzwe ububanyi n’amahanga bw’iki gihugu bari kuganira n’Umuryango w’Abibumbye ngo harebwe uko ibiganiro byo gucyura umusirikare wabo  uherutse kujya  muri Koreya ya ruguru byatangizwa.

Ni ibiganiro bikomeye kubera ko uwo musirikare witwa Travis King yagiye muri Koreya ya ruguru aturutse muri Koreya y’Epfo akambuka agace kagabanya ibihugu byombi kandi ubusanzwe kaba karinzwe cyane ndetse nta n’uwemerewe kukarenga ngo ajye kuzana uwagiye ku rundi ruhande rw’umupaka.

Umuyobozi w’ingabo z’Amerika ziba mu Muryango w’Abibumbye witwa Gen Andrew Harrison avuga ko ibi biganiro biri hafi gutangizwa ariko nanone akemeza ko bizagorana.

Avuga ko ikintu cya mbere gihangayikishije Amerika ari uko umusirikare King afashwe muri kiriya gihugu.

Gen Harrison yemeza ko n’ubwo hari ubushake bwo gukora ibiganiro hagati ya Washington, Pyongyang na UN, ikibazo ari uko bitoroshye ko King yapfa kurekurwa hashingiwe ku masezerano yatumye Intambara ya Koreya irangira mu mwaka wa 1953.

Ni intambara yamaze imyaka itatu( 1950-1953) isiga Koreya icitsemo ibice.

Amerika isanganywe abasirikare 27,000 muri Koreya y’Epfo.

Umwe muri bo ni Travis King ubu uri muri Koreya ya ruguru ku mpamvu ubutegetsi bw’i Washington buvuga ko bugikoraho iperereza.

Bivugwa ko ubwo yambukaga akagera ku butaka bwa Koreya ya ruguru, Travis King yasetse cyane arangije yiruka agana yo.

Amasezerano yo guhagarika intambara ya Koreya avuga ko nta muntu wemerewe kurenga ubutaka bumwe ngo ajye mu bundi ndetse ko n’uramutse abikoze ntawemerewe kumwirukaho ngo amusange yo amugarure.

Mu magambo avunaguye, Koreya zombi zifatwa nk’izikiri mu ntambara, ikiriho muri iki gihe kikaba ari agahenge.

TAGGED:AmerikafeaturedIngaboKoreyaUmusirikareUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sosiyite Sivile Irasaba Ababyeyi Gukingiza Imbasa Abana Bafite Ubumuga
Next Article Mgr Mbanda Avuga Ko Gushyigikira Abatinganyi Ari Ugusenya Umuryango
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?