Umusirikare W’Amerika Wahungiye Muri Koreya Ya Ruguru Yateje Ikibazo

Minisiteri y’ingabo z’Amerika ifatanyije n’ubunyamabanga bushinzwe ububanyi n’amahanga bw’iki gihugu bari kuganira n’Umuryango w’Abibumbye ngo harebwe uko ibiganiro byo gucyura umusirikare wabo  uherutse kujya  muri Koreya ya ruguru byatangizwa.

Ni ibiganiro bikomeye kubera ko uwo musirikare witwa Travis King yagiye muri Koreya ya ruguru aturutse muri Koreya y’Epfo akambuka agace kagabanya ibihugu byombi kandi ubusanzwe kaba karinzwe cyane ndetse nta n’uwemerewe kukarenga ngo ajye kuzana uwagiye ku rundi ruhande rw’umupaka.

Umuyobozi w’ingabo z’Amerika ziba mu Muryango w’Abibumbye witwa Gen Andrew Harrison avuga ko ibi biganiro biri hafi gutangizwa ariko nanone akemeza ko bizagorana.

Avuga ko ikintu cya mbere gihangayikishije Amerika ari uko umusirikare King afashwe muri kiriya gihugu.

- Advertisement -

Gen Harrison yemeza ko n’ubwo hari ubushake bwo gukora ibiganiro hagati ya Washington, Pyongyang na UN, ikibazo ari uko bitoroshye ko King yapfa kurekurwa hashingiwe ku masezerano yatumye Intambara ya Koreya irangira mu mwaka wa 1953.

Ni intambara yamaze imyaka itatu( 1950-1953) isiga Koreya icitsemo ibice.

Amerika isanganywe abasirikare 27,000 muri Koreya y’Epfo.

Umwe muri bo ni Travis King ubu uri muri Koreya ya ruguru ku mpamvu ubutegetsi bw’i Washington buvuga ko bugikoraho iperereza.

Bivugwa ko ubwo yambukaga akagera ku butaka bwa Koreya ya ruguru, Travis King yasetse cyane arangije yiruka agana yo.

Amasezerano yo guhagarika intambara ya Koreya avuga ko nta muntu wemerewe kurenga ubutaka bumwe ngo ajye mu bundi ndetse ko n’uramutse abikoze ntawemerewe kumwirukaho ngo amusange yo amugarure.

Mu magambo avunaguye, Koreya zombi zifatwa nk’izikiri mu ntambara, ikiriho muri iki gihe kikaba ari agahenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version