Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusirikare W’u Rwanda Yiciwe Muri Centrafrique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umusirikare W’u Rwanda Yiciwe Muri Centrafrique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 July 2023 6:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu basirikare b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique yarashwe arapfa.

Yiciwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro cyaraye kibaye kuri uyu wa Mbere taliki 10, Nyakanga, 2023.

Byabereye  mu bilometero bitatu uvuye mu mujyi wa Sam-Ouandja uri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa kiriya gihugu.

MINUSCA yatangaje ko abantu batatu mu bagabye igitero barashwe barapfa umwe arafatwa.

Nta gihe kinini cyari gihize ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri kariya gace kuhagarura no kuhacungira amahoro.

Hari taliki 05, Nyakanga hashize umunsi umwe gusa hagabye igitero cyishe abaturaga b’aho, hari taliki 04, Nyakanga, 2023.

Umuyobozi wa MINUSCA UmunyarwandakaziValentine Rugwabiza yamaganye icyo gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda.

Rugwabiza ati: “Twamaganye icyo gitero cyibasiye ingabo za Loni kandi turashimangira umuhati wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique”.

Yashimye imbaraga ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zigaragaje mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye Sam-Ouandja.

Amb Rugwabiza yasabye ubuyobozi bwa Centrafrique gukora ibishoboka byose hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.

TAGGED:CentrafriquefeaturedIngaboIntwaroRugwabizaRwandaUmusirikareUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burera: Yishe Umugore We Ubwoba Butuma Yikingirana
Next Article Gasabo: Agakinjiro Ka Zindiro Kahiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?