Umusivili Wari Uhagarariye u Rwanda Muri Tanzania Yasimbujwe Jenerali

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye kuri uyu wa Kabiri taliki 27, Gashyantare, 2024 yanzuye ko General Patrick Nyamvumba aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. Fatou Harerimana wahatangiye imirimo mu mpera za Nzeri, 2023.

Fatou nawe yagiyeho ahasimbuye Major General Charles Karamba usigaye uruhagarariye muri Repubulika ya Djibouti.

Icyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze ni ukugena ko General Nyamvumba aruhagararira i Dar –es Salaam ariko, nk’uko bisanzwe bigenda n’ahandi, Tanzania niyo iba igomba kumwemeza.

Fatou Harerimana nawe yatanzweho izina ngo azaruhagararire i Islamabad muri Pakistan.

- Advertisement -

Ku byerekeye Patrick Nyamvumba, uyu musirikare mukuru yavutse taliki 11, Kamena, 1967.

Inshingano za vuba aha yaherukaga zari izo kuba Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu.

Gen Nyamvumba akiri Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu

Hagati y’umwaka wa 2013 n’uwa 2019 yabaye Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Mbere y’aho, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2013, Nyamvumba yayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Darfur kuhagarura amahoro.

Zakoreraga mu mutwe witwaga  AU-UN Hybrid Operation in Darfur (UNAMID).

Uretse kuba yarize mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria bita Nigerian Defence Academy Nyamvumba yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ayobora ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze ndetse aza no kuba Perezida w’Urukiko rukuru rwa gisirikare hagati y’umwaka wa 2007 n’uwa 2009.

Hari n’izindi nshingano yahawe mu bihe byabanjirije uwo mwaka uvuzwe haruguru.

Muri Tanzania General Nyamvumba azaba ahasimbuye Madamu Fatou Harerimana uzahagararira inyungu z’u Rwanda muri Pakistan.

Fatou Harerimana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version