Umusizi Innocent Bahati Ntakiba Mu Rwanda

Ubwanditsi bwa Taarifa bufite amakuru yizewe avuga ko umusizi Innocent Bahati wari umaze iminsi arangishwa n’itangazamakuru ry’i Burayi ko yaburiwe irengero, yavuye mu Rwanda akajya muri Uganda.

The Guardian yari iherutse kwandika ko hari itsinda ry’abanditsi bo mu Bwongereza n’ahandi mu Burayi bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bamusaba ko yakwinjira mu kibazo cy’ibura rya Innocent Bahati kugira ngo ahererereye hamenyekane.

Iki kinyamakuru cyanditse ko uriya musizi amaze umwaka urenga yaraburiwe irengero bityo ko bikwiye ko Umukuru w’u Rwanda yabijyamo akaba yatuma uriya musizi aboneka.

Amakuru  Taarifa ifite avuga ko Innocent  Bahati yambutse umupaka w’u Rwanda akajya muri Uganda.
Ikindi kandi ni uko amakuru avuga ko uriya musore yakoranaga n’abantu bafitiye u Rwanda imigambi mibi bakorera muri Uganda,  Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu Bubiligi.

- Kwmamaza -

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022, Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye Taarifa ko ibihamya bafite byemeza ko uriya musore hari amafaranga yabonaga aturutse mu banzi b’u Rwanda ngo azayakoreshe mu kuruteza umutekano mucye.

Mu bihe bitandukanye no mu buryo butandukanye, Bahati yambutse u Rwanda aciye mu nzira zitazwi akajya muri Uganda kuganira n’inzego zayo z’umutekano zakoranaga n’abanga u Rwanda bakorera muri kiriya gihugu gituranyi

Mu butandukanye n’uko byanditswe muri The Guardian, abo mu muryango wa Bahati babwiwe bavugishijwe n’inzego bireba zibamenyesha ko umuntu wabo yagiye muri Uganda.

The Guardian yavuze ko hari amakuru ikesha Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu  witwa PEN International avuga ko uriya musizi yaheruka kugaragara mu ruhame muri Mutarama, 2021 hari taliki 07.

RIB yari iherutse kuvuga ko ibya Bahati bizamenyekana vuba aha…

Ubuvugizi bwa RIB bwongeye buduha ikiganiro kuri iyi ngingo…

Taarifa:  Ubushize mwatubwiye ko RIB izatangaza bidatinze ibyo yabonye mu iperereza ku

 Dr. Murangira: Hari ibyo twamaze kubona mu iperereza kandi turi hafi kubitangariza umuryango we n’Abanyarwanda muri rusange.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha

Taarifa: Ibyo ari byo byose ariko hari icyo mwabidutangarizaho!

Dr. Murangira: Reka ntangirire ku ntangiriro: Taliki 09, Gashyantare, 2021 nibwo umugabo witwa Joseph Hakizimana bahimba Rumaga yagejeje ku biro bya RIB bikorera muri Busasamana inkuru y’uko babuze inshuti yabo Innocent Bahati mu minsi ibiri yari ishize ni ukuvuga taliki 07, Gashyantare, 2021.

Icyo gihe yari yaragiye muri kariya karere gutunganyirizayo imivugo ye akanasura inshuti z’i Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, bushakira muri za sitasiyo za RIB zose n’ahandi haketswe ko yaba ari ariko ntiyaboneka.

Ubwo twakoraga iri perereza twamenye ko mbere y’uko abura, yari yasangiye na bagenzi be muri Hotel yitwa Nyanza Heritage Hotel, abo basangiye twarabajije batubwira nta kanunu k’aho yarengeye.

Nyuma y’igihe runaka, twaje kumenya ko Innocent Bahati yajyaga acishamo akajya muri Uganda kuganira n’inzego zaho zishyigikiye abanga u Rwanda babayo.

Yacaga mu nzira z’ubusamo.

Twamenye kandi ko hari abandi bakoranaga nawe bakamuha amafaranga. Abo baba muri Amerika no mu Bubiligi

Amakuru duheruka avuga ko uyu musore nyuma yaje kwambuka, ajya muri Uganda.

Ibi ariko ntibitangaje kuko hari abandi bantu babaga bazi ko bari mu bikorwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda bagiye mu bindi bihugu baciye ku mipaka itangenzurwa, mu nzira bita panca cyangwa iy’ubusamo.

Muri bo hari abagiye muri Uganda.

Benewabo cyangwa inshuti zabo zihutiye gutangaza ko bashimuswe, ariko nyuma baza kongera kuboneka.

Abatarabonetse ntibyatinze batangaza ku mugaragaro ko bifatanyije n’imitwe ya politiki cyangwa ya gisirikare irwanya u Rwanda.

Taarifa: Muvuga ko iby’ibura rya Bahati bisa n’iby’abandi nabo babuze nyuma bikagaragara ko batashimuswe ahubwo bari ho. Abo ni bande?

Dr. Murangira: Yewe ni benshi! Urugero rwa vuba aha ni uwitwa Gilbert Shyaka. Uyu taliki 22, Kanama, 2022 yatangajwe ko yaburiwe irengero kubera gushimutwa. Bidatinze ni ukuvuga taliki 13, Mutarama, 2022 aza kuboneka avuye muri Uganda aniyemerera ko yari yarafashwe n’abakora mu rwego rwa kiriya  gihugu rishinzwe iperereza rya gisirikare, CMI, imusaba kuyikorera.

Uwihoreye Eric (ni umuvandimwe wa Shyaka Gilbert) nawe yigeze gutangazwa ko yaburiwe irengero, icyo gihe hari mu Ukwakira, 2021, hashize iminsi aza gutangariza kuri YouTube yitwa Twibohore TV ko yihuje n’abarwanya u Rwanda.

Ngendahimana David nawe byagenze uko kuko nyuma yu’uko atangajwe ko yaburiwe irengero, we ubwe yaje gutangariza kuri YouTube yitwa David TV n’indi yitwa Ukuri Ganza ko ari muri Uganda.

Mu mwaka wa 2010 umugabo witwa Mutarambirwa Theobald yatangajwe ko yashimuswe aburirwa irengero.

Nyuma y’imyaka icyenda ni ukuvuga mu mwaka wa 2019 yaje gufatirwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, afatwa n’ingabo z’iki gihugu.

Yari ari mu nzira agiye kwihuza n’abo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda witwa Mouvement Rwandais pour la Changement Démocratique/ National Liberation Front (MRCD-FLN) wa Paul Rusesabagina ubu ufungiye mu Rwanda nyuma yo gukatirwa n’inkiko.

Na Herman Nsengimana wabaye umuvugizi wa MRCD-FLN nawe yigeze gutangirwa impuruza ko yashimuswe n’inzego z’umutekano w’u Rwanda ariko yaje gutabwa muri yombi n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho yari nk’umwe mu bakomeye muri MRCD-FLN.

Izi ni ingero nke mu zindi dufite…

Taarifa: Ni ibihe bihamya bindi mushingiraho mwemeza ko Bahati yagiye muri Uganda>

 Dr. Murangira: Iperereza riracyakomeje kuri iyi ngingo . Gusa icyo tutaramenya ni uko yaba akiri muri Uganda cyangwa hari ahandi yagiye, ariko ikizwi neza n’uko atari mu Rwanda.

Ubugenzacyaha kandi bwiteguye kuzakira amakuru ayo ariyo yose yaboneka avuga aho uyu musizi yaba  aherereye.

Taarifa: Umwaka urenga urashize bivugwa ko Bahati yaburiwe irengero. Kuko mwategereje iki gihe cyose kigashira kugira ngo mugire icyo mutangaza ku iperereza mwamukozeho?

Dr. Murangira: Iyo uri guperereza ku ngingo nk’iyi wirinda kuvuga ngo ibi nzabitangaza ejo cyangwa ejo bundi. Ni igikorwa kimara igihe utateganya ukigitangira! Ibimenyetso n’andi makuru ubonera muri iri perereza nibyo bigena igihe rizarangirara n’igihe ibyarivuyemo byatangarizwa.

Ushobora guhubuka ugatangaza ko runaka yaburiwe irengero, abe bakarira, cyangwa bakaba banakwiyahura, ejo wajya kubona ukabona wa muntu arahasesekaye!

Hari n’abantu bagenda bakibera ahantu batabazi, mu rwego rwo kwihisha kubera ibyaha baba bakurikiranyweho, ukazajya kumva ukumva ngo runaka aba ibunaka.

Ikindi abantu bagomba kumenya ni uko iperereza ku byaha riba rigomba gukorwa mu ibanga, ibivuyemo bikagezwa ku bushinjacyaha bwonyine.

Taarifa: Mu makuru mufite se, hari ikintu yaba yaratangaje kijora cyangwa kivuga nabi Leta y’u Rwanda? Ese ubundi abikoze byaba bigize icyaha?

Dr. Murangira: Ntacyo nzi yaba yarakoze ariko abaye yaranabikoze simbona ko byaba bigize icyaha.  Hari abantu benshi mu Rwanda bajora Leta kandi ntibakurikiranwe. Ni uburenganzira bahabwa n’Itegeko nshinga bwo kuvuga ibyo babona bitagenda neza mu mikorere ya Guverinoma.

Taarifa: Ese mu makuru mufite kuri uyu musore, yaba yarigeze kugaragara mu cyaha icyo ari cyo cyose?

 Murangira: Mbere nta makuru y’uko yigeze kujya mu bikorwa bigize icyaha twari dufite. Ariko ubu bigaragara ko hari ibintu bigize icyaha yakoze.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version