Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusore W’i Nyanza Yakubise Se Isuka Mu Mutwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umusore W’i Nyanza Yakubise Se Isuka Mu Mutwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2023 7:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Ntyazo mu Kagari ka Cyotamakara mu Karere ka Nyanza haravugwa umusore wakubise Se isuka mu mutwe aramukomeretsa ‘bikomeye’.

Abaturanyi b’aho bavuga ko uwo musore asanzwe anywa urumogi.

Intandaro y’urwo rugomo ni imitungo nk’uko abaturanyi babo babibwiye itangazamakuru.

Uwabikoze afite imyaka 31 y’amavuko akaba yakubise  isuka Mpayamaguru w’imyaka 68.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Cyotamakara buvuga ko uriya musore asanzwe ari igihararumbo kuko anywa urumogi rwinshi kandi kenshi ndetse akagerekaho n’inzoga z’inkorano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyotamakara witwa Safari Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ati: “Mu bigaragara anywa inzoga z’inkorano. Bikekwa ko yaba ananywa urumogi kandi asanzwe agira imyitwarire mibi.”

Ukekwaho gukubita Se  isuka akamwahuranya yajyanwe kuri sitasiyo ya  RIB iri  Ntyazo.

Umusaza Mpayamaguru yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga.

Uriya musore yari asanzwe abana na Se mu rugo iwabo.

Abaturage baributswa ko kunywa ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mibanire y’abantu harimo urugomo n’ibindi bigize ibyaha.

TAGGED:ImitungoIsukaNyanzaRIBSeUmusoreUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibisanduku Bizubakwamo Inganda Z’Inkingo Byageze Mu Rwanda
Next Article DRC: Ubwoba Bw’Uko Ikirunga Cya Nyamuragira Cyaruka Ni Bwinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?