Umusoro Ku Mabuye Y’Agaciro Urasabirwa Kugabanywa

Biri mu mushinga wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi, ukaba umaze igihe ugejejwe mu Nteko ishinga amategeko uzanywe n’iyo Minisiteri.

Intego ni ukuzamura umusaruro uva muri ubu bucukuzi buherutse no kwinjiriza u Rwanda miliyari $1.1 ni ukuvuga arenga Miliyari Frw mu mwaka umwe.

Taliki 17, Mata, 2024, nibwo uwo mushinga w’itegeko wagejejwe mu Nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe niwe wagaragaje ishingiro ry’uwo mushinga Minisiteri akorera ishaka ko utorwa.

- Advertisement -

Avuga ko kimwe mu byuho byagaragaraga mu itegeko ryo mu mwaka wa 2013, harimo ko umusoro wakwaga abagurisha amabuye y’agaciro ari munini cyane kandi abayagurishije yongerewe agaciro n’andi agurishijwe nta gaciro yongererewe, yose agasoreshwa kimwe.

Urugero rutangwa kuri iyi ngingo ni zahabu itatunganyijwe isoreshwa 6% n’aho idatunganyijwe igasoreshwa 1%.

Amabuye y’agaciro yo mu rwego rw’ibanze yashyiriweho umusoro wa 3% by’agaciro kayo nyakuri, umusoro w’amabuye y’amabengeza ni 2% by’agaciro mbumbe, ayo mu itsinda rya platine ni 2% by’agaciro kayo nyakuri, amabuye adakunze kuboneka ku Isi ( rare earth elements) ni 2% by’agaciro nyakuri, amabuye y’agaciro atanga ingufu ni 3% by’agaciro kayo nyakuri na ho zahabu ni 0.5% by’agaciro kayo nyakuri.

Minisitiri Tusabe ati: “Uwoherezaga Colta hanze idatunganyije yishyuraga umusoro umwe nk’uwo itunganyije yishyura. Murumva rero ko amahirwe menshi yajyaga ku bohereza umusaruro uko wakabaye, uko wagacukuwe”.

Avuga ko ririya tegeko rigamije ko ba bandi bongerera agaciro hano bishyura amafaranga make ariko bahitamo kuyajyana hanze uko yakabaye hakaba ikiguzi cyongerwaho.

Tushabe avuga ko kera kabaye hazabahao kubikumira igihe u Rwanda ruzaba rufite inganda zibyitunganyiriza.

Uyu mushinga w’itegeko ugaragaza ko amabuye agemuwe nk’impagararizi(samples) hagamijwe kuyasuzuma cyangwa ubundi bushakashatsi;  yaba asohoka hanze cyangwa yinjira mu gihugu yose agomba gusonerwa umusoro.

Icyakora ngo kubera agaciro zahabu ifite ku isoko mpuzamahanga, gatuma uko yaba ingana kose uyigemuye agomba kuyisorera.

Richard Tushabe ati: “ Zahabu ifite umwihariko wayo kubera ko ari ibuye ry’agaciro kanini. Uko yaba ingana kose kuvuga ngo ugiye gukora ubushakashatsi cyangwa uyijyanye mu ruganda hanze, agaciro kayo kaba karemereye.  Ni cyo gituma twashyizeho irengayobora niba uyijyanye uvuga uti ngiye kugerageza mu rundi ruganda wenda hanze tukumva wayisorera kuko agaciro kayo kaba kari hejuru bihagije”.

Avuga ko ku yandi mabuye y’agaciro,  umuntu ashobora gufata impagararizi y’ikilo kimwe cyangwa bibiri agiye kuyasuzuma bikemerwa.

Mu magambo ye, Richard Tushabe avuga ko kugabanya umusoro ku mabuye y’agaciro bizagira uruhare runini mu kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati: “Dufite uruganda mu gihugu, nta muntu n’umwe twari twabona ushaka kohereza zahabu uko yakabaye atayinyujije mu ruganda rwacu.  Twumva rero ari andi mahirwe dufite ariko by’umwihariko kuba uruhurirane rw’amabuye y’agaciro na zahabu kugira ngo iri mu karere kose ize mu Rwanda yongere agaciro ibone koherezwa hanze.”

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bwa mine petelori na gazi ivuga ko zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda mu mwaka wa 2023 ari ibilo 1,015, ikaba yarinjije miliyoni 62,1$, ariko ingano yayo yaje kuzamuka mu Ukuboza, 2023 igera ku bilo 1,320 mu Kuboza 2023, yinjiriza u Rwanda miliyoni $ 87,5.

Iyagurishijwe hanze y’u Rwanda yari ibilo 1,015 mu Ukwakira 2023, yinjiza $ 62,133,934 mu gihe mu Ugushyingo umusaruro wayo wagabanutse gato haboneka ibilo 823, byinjije $ 52,961,965, na ho mu Ukuboza 2023 zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yariyongereye igera ku bilo 1,320, byinjiriza u Rwanda $ 87,521,667.

Amabuye ya Gasegereti yagurishijwe mu Ukwakira 2023 yari ibilo $ 431.035 bifite agaciro ka $ 6,487,192$, mu Ugushyingo hagurishwa ibilo 416,231 ku gaciro ka $ 6,274,000 mu gihe mu Ukuboza 2023 hagurishijwe gasegereti ingana n’ibilo 446,342 byinjije $ 6,923,495.

Umusaruro wa Colta mu Ukwakira 2023 wari ibilo 159,297 byinjirije u Rwanda $ 6,907,161 na ho mu Ugushyingo aya mabuye yageze ku bilo 128,887 yinjiza $ 5,364,535 mu gihe mu Ukuboza 2023, umusaruro wayo wiyongereye cyane kuko hoherejwe hanze ibilo 180,393 byinjije $6,630,391.

Muri rusange mu 2023 agaciro k’amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga kageze kuri miliyari 1,1$ kavuye kuri miliyoni 772$ mu 2022, bivuze ko kiyongereye ku kigero cya 43%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version