Imodoka Zisohora Ibyotsi Zigiye Guhagurukirwa- Polisi

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police(SP) Emmanuel Kayigi avuga ko mu gihe kiri imbere Polisi igiye gutangira guhana abantu bafite ibinyabiziga bisohora ibyotsi byangiza ikirere.

Ibyotsi biva mu modoka biri mu byo abahanga mu butabire bemeza ko bigira ingaruka mu gushyuha kw’ikirere kuko bihindura imikorere myiza yacyo bikacyuzuzamo umwuka mubi wa carbon dioxide.

SP Kayigi mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatanu yabaye nk’uburira abafite biriya binyabiziga kugana aho bisuzumirwa bigakorerwa isuku, moteri ikavanwamo ibituma ishohora ibyo byuka.

Polisi  isaba abafite ibinyabiziga kujya babisuzumisha kenshi kugira ngo moteri zabyo zihore zisukuye bityo ntizanduze umuhanda.

- Advertisement -

Hagati aho kandi Polisi yunze mu ry’Umujyi wa Kigali ivuga ko imodoka zitunda ibitaka cyangwa izindi zavuye ahantu hatari kaburimbo, zitagomba kujya muri kaburimbo z’i Kigali zuzuye ibyondo ku mapine.

Ati: “ Ibyondo biragenda bigafata ukujya ugenda muri kaburimbo usa nk’aho uri kugenda mu muhanda w’igitaka”.

Anenga abavuga ko bagomba kwanduza umuhanda kuko ufite abashinzwe kuwusukura.

Kayigi avuga ko niba u Rwanda rushimirwa ko abarutuye batajugunya imyanda aho babonye, rwagombye no guharanira ko imihanda yarwo ihora icyeye, nta bitaka biri muri kaburimbo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version