Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutegetsi Muri Amerika Yaburiye Igihugu Cye Kubera Ubushinwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umutegetsi Muri Amerika Yaburiye Igihugu Cye Kubera Ubushinwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 September 2023 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga muri Amerika ushinzwe iby’umutekano mu kirere witwa Frank Kendall yabwiye Sena y’igihugu cye ko Ubushinwa buri gutegura intambara buzarwana n’Amerika kandi ngo ni intambara Amerika itigeze irwana kuva yabaho.

Kendall avuga ko mu migambi y’Abashinwa hatari mo kurwana na Taiwan ubwayo ahubwo ko intego ya mbere ari ukurwana n’Amerika kandi ngo ni intambara izakoresha ikoranabuhanga Amerika itigeze ibona mu ntambara zose yarwanye.

Frank Kendall yabwiye abandi bayobozi ndetse n’ingabo z’Amerika ko bidatinze zizarwana n’iz’Ubushinwa, icyakora akemeza ko burya abantu bashobora kwirinda intambara.

Frank Kendall

Yagize ati: “ Akazi kandi ni ugukimira iyi ntambara ariko nanone tukitegura ko iramutse ibaye twayirwana tukayitsinda.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Minisiteri y’ingabo z’Ubushinwa ngo yashyizeho uburyo bwo guhangana n’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere ndetse ngo Ubushinwa bwashizeho umutwe w’ingabo ushinzwe kubuza ubwato bw’Amerika bugwaho gukora ndetse n’ishami rishinzwe kumenya amakuru y’ibyogajuru by’Amerika no guca intege ibyuma by’ikoranabuhanga.

Ibi ngo ni ibintu bumaze imyaka 20 bukora.

Kendall abaye undi munyapolitiki wo ku rwego rwo hejuru uvuze ko hari ibyago byinshi ko ingabo z’Ubushinwa zizarwana n’iz’Amerika kandi ngo iyi ntambara ishobora kuba mu myaka 10 iri mbere cyangwa mbere yayo.

Ese u Bushinwa bushobora kuzarwana n’Amerika?

N’ubwo Perezida w’Amerika yigeze kuvuga  ko ingabo ze ziteguye gufasha Taiwan igihe yaba itewe n’ingabo z’u Bushinwa, hari abavuga ko kujya mu ntambara n’u Bushinwa byaba ari icyemezo kibi.

- Advertisement -

Bavuga ko ari kibi haba kuri Amerika, ku Bushinwa no ku isi muri rusange.

Icyakora mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye yohereza abasirikare n’intwaro mu gace u Bushinwa bwabaga buri kotsamo Taiwan igitutu.

Amerika nk’igihugu gikomeye kandi cyumva ko gishobora gukora ibyo gishaka ku isi, ishobora kurwana n’u Bushinwa ariko ngo byaba ari ugukora imibare ishobora kutavamo umusaruro mwiza.

Uko bimeze kose, haramutse habaye intambara yeruye hagati y’u Bushinwa na Taiwan yaba ari karahabutaka.

Si ngombwa ko Amerika iyijyamo kugira ngo ihinduke intambara ikomeye.

Ubushinwa burusha imbaraga Taiwan, ariko nayo ni igihugu gifite intwaro zikomeye cyahawe n’Abanyamerika kandi kimaze imyaka myinshi kitegura intambara gishobora kugabwaho n’u Bushinwa.

N’ubwo u Bushinwa buhambaye kandi bukaba buruta kure cyane Taiwan haba mu bwinshi bw’abaturage no mu buso, byazagora u Bushiwa kwigarurira no gufata Taiwan bukayigira ingaruzwamuheto.

Ikindi isi iri gutinya muri iki gihe, ni ingaruka iyi ntambara yazagira no ku bukungu bwayo.

Kubera ko Amerika ishobora kuza gutabara Taiwan, bivuze ko yaba yiyemeje kurwana n’u Bushinwa.

Nk’ibihugu bya mbere bikize ku isi, Amerika n’u Bushinwa biramutse bigize aho bihurira mu ntambara, byatuma ubukungu bw’isi muri rusange buzamba kuko n’ubundi busanzwe bwarahungabanye.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine igiye kumera amezi atandatu nayo ntiyoroheye abatuye isi.

Ubushinwa burwanye n’Amerika byateza ikibazo ndetse no ku rwego rw’ikoranabuhanga kuko isi ishobora kugura ibikoresho by’ibanze biyihenze cyane cyane za mudasobwa, telefoni zigendanwa, imodoka ndetse n’imikorere y’ibyogajuru igahinduka.

TAGGED:AmerikaBidenBushinwaIntambaraTaiwan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo RIB Yamenye Kuri Kazungu Denis
Next Article U Rwanda Rufite Abacamanza 318
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?