Umutegetsi Muri Amerika Yaburiye Igihugu Cye Kubera Ubushinwa

Umunyamabanga muri Amerika ushinzwe iby’umutekano mu kirere witwa Frank Kendall yabwiye Sena y’igihugu cye ko Ubushinwa buri gutegura intambara buzarwana n’Amerika kandi ngo ni intambara Amerika itigeze irwana kuva yabaho.

Kendall avuga ko mu migambi y’Abashinwa hatari mo kurwana na Taiwan ubwayo ahubwo ko intego ya mbere ari ukurwana n’Amerika kandi ngo ni intambara izakoresha ikoranabuhanga Amerika itigeze ibona mu ntambara zose yarwanye.

Frank Kendall yabwiye abandi bayobozi ndetse n’ingabo z’Amerika ko bidatinze zizarwana n’iz’Ubushinwa, icyakora akemeza ko burya abantu bashobora kwirinda intambara.

Frank Kendall

Yagize ati: “ Akazi kandi ni ugukimira iyi ntambara ariko nanone tukitegura ko iramutse ibaye twayirwana tukayitsinda.”

- Advertisement -

Minisiteri y’ingabo z’Ubushinwa ngo yashyizeho uburyo bwo guhangana n’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere ndetse ngo Ubushinwa bwashizeho umutwe w’ingabo ushinzwe kubuza ubwato bw’Amerika bugwaho gukora ndetse n’ishami rishinzwe kumenya amakuru y’ibyogajuru by’Amerika no guca intege ibyuma by’ikoranabuhanga.

Ibi ngo ni ibintu bumaze imyaka 20 bukora.

Kendall abaye undi munyapolitiki wo ku rwego rwo hejuru uvuze ko hari ibyago byinshi ko ingabo z’Ubushinwa zizarwana n’iz’Amerika kandi ngo iyi ntambara ishobora kuba mu myaka 10 iri mbere cyangwa mbere yayo.

Ese u Bushinwa bushobora kuzarwana n’Amerika?

N’ubwo Perezida w’Amerika yigeze kuvuga  ko ingabo ze ziteguye gufasha Taiwan igihe yaba itewe n’ingabo z’u Bushinwa, hari abavuga ko kujya mu ntambara n’u Bushinwa byaba ari icyemezo kibi.

Bavuga ko ari kibi haba kuri Amerika, ku Bushinwa no ku isi muri rusange.

Icyakora mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye yohereza abasirikare n’intwaro mu gace u Bushinwa bwabaga buri kotsamo Taiwan igitutu.

Amerika nk’igihugu gikomeye kandi cyumva ko gishobora gukora ibyo gishaka ku isi, ishobora kurwana n’u Bushinwa ariko ngo byaba ari ugukora imibare ishobora kutavamo umusaruro mwiza.

Uko bimeze kose, haramutse habaye intambara yeruye hagati y’u Bushinwa na Taiwan yaba ari karahabutaka.

Si ngombwa ko Amerika iyijyamo kugira ngo ihinduke intambara ikomeye.

Ubushinwa burusha imbaraga Taiwan, ariko nayo ni igihugu gifite intwaro zikomeye cyahawe n’Abanyamerika kandi kimaze imyaka myinshi kitegura intambara gishobora kugabwaho n’u Bushinwa.

N’ubwo u Bushinwa buhambaye kandi bukaba buruta kure cyane Taiwan haba mu bwinshi bw’abaturage no mu buso, byazagora u Bushiwa kwigarurira no gufata Taiwan bukayigira ingaruzwamuheto.

Ikindi isi iri gutinya muri iki gihe, ni ingaruka iyi ntambara yazagira no ku bukungu bwayo.

Kubera ko Amerika ishobora kuza gutabara Taiwan, bivuze ko yaba yiyemeje kurwana n’u Bushinwa.

Nk’ibihugu bya mbere bikize ku isi, Amerika n’u Bushinwa biramutse bigize aho bihurira mu ntambara, byatuma ubukungu bw’isi muri rusange buzamba kuko n’ubundi busanzwe bwarahungabanye.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine igiye kumera amezi atandatu nayo ntiyoroheye abatuye isi.

Ubushinwa burwanye n’Amerika byateza ikibazo ndetse no ku rwego rw’ikoranabuhanga kuko isi ishobora kugura ibikoresho by’ibanze biyihenze cyane cyane za mudasobwa, telefoni zigendanwa, imodoka ndetse n’imikorere y’ibyogajuru igahinduka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version