U Rwanda Rufite Abacamanza 318

Mu gihe mu nkiko z’u Rwanda hadasiba kwinjira amadosiye mashya, ku rundi ruhande ubutabera bw’u Rwanda bufite ibibazo birimo n’igabanuka rigaragara ry’abacamanza. Ubu babarirwa muri 318 mu gihe abavoka babakubye hafi gatanu.

Iki ni kimwe mu bibazo bikomereye ubutabera bw’u Rwanda nk’uko biherutse kugarukwaho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama nkuru y’Ubucamanza mu Rwand Dr. Faustin Ntezilyayo.

Iki kibazo cyatangajwe ubwo hatangazwaga ibikubiye muri raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’umwaka wa 2022/2023.

Mu ngorane nyinshi uru rwego ruhura nazo, iza ku mwanya wa mbere ni abakozi bake biganjemo abacamanza bava mu mwuga.

- Advertisement -

Bamwe bajya kwikorara ibyabo, bakaba abajyanama mu by’amategeko b’ibigo runaka, guca imanza bakabireka.

Dr Faustin Ntezilyayo yagaragaje ko inshingano z’ubucamanza zisaba ubumenyi, ubunararibonye n’ubunyangamugayo byose byihariye kandi biri ku rwego ruhanitse.

Ku rundi ruhande ariko, ngo izo nshingano ntizigendana n’ibyo bagenerwa ibi bigatuma hari abava muri uyu mwuga w’ingirakamaro, bakajya gushakira ahandi amaramuko.

Bararikira kujya mu mirimo bazahembwa neza kurusha mu bucamanza.

Abakora mu rwego rw’ubucamanza bavuga ko uko imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza biteye, bidafasha urwo rwego kubona abakozi bashoboye bakwiranye n’inshingano.

Ngo n’abasanzwe muri uyu mwuga bawuvamo.

Ibi bituma habura abantu bakwiye bajye muri uru rwego rw’ingirakamaro.

Abacamanza benshi bava mu kazi ni abo mu nkiko z’ibanze, izisumbuye n’iz’ubucuruzi.

Imibare igaragaza ko mu myaka 18 ishize,  abanditsi n’abacamanza 222 b’inkiko basezeye akazi abandi baragahagarika.

Bangana na 35% by’umubare w’abanditsi n’abacamanza bari mu kazi mu mwaka wa 2023.

Icyuho cy’abakozi kigaragaza mu mwaka wa 2023 kuko  u Rwanda rufite abacamanza 318, abanditsi b’inkiko ni 235 naho abashakashatsi mu by’ubutabera ari 16 mu gihe nyamara hari abavoka barenga 1500.

Uretse urwego rw’ubucamanza ariko n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yagaragaje ko ikibazo cy’abakozi bake kiri no mu Bushinjacyaha.

Kuva mu mwaka wa 2004, umubare w’imanza wariyongereye cyane ariko uw’abacamanza n’abakora mu nkiko ntiwiyongera kuri urwo rwego.

Mu ngaruka z’ibi, harimo ubwiyongere bukabije bw’ibirarane by’imanza n’igihe kinini ababuranyi bamara bategereje kuburana.

Kugeza muri Nzeri, 2023, umucamanza abarirwa imanza 542 ku mpuzandengo agomba guca ku mwaka, bikaba bivuze ko agomba guca imanza 49 ku kwezi.

Mu mwaka wa 2005, imanza zinjiraga mu nkiko zari  37.136  zikagera kuri 91.381 mu mwaka wa  2022/2023.

Zimwe mpamvu z’imanza zidasiba kwinjira mu nkiko ni izishingiye ku bwiyongere bw’abaturage, iterambere mu bukungu ndetse no mu ikoranabuhanga.

Bivuze ko ibyo uko ari bitatu ari byo bitera ibibazo mu bantu, bigatuma baregana.

N’ubwo hari ibindi bibazo bituma ubutabera bw’u Rwanda bucumbagira birimo kutagira ahantu ho gukorera haboneye, gutakaza abakozi biza ku mwanya wa mbere.

Ifoto:Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntizilyayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version