Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutekano Mu Mpera Za 2024 Wabaye Mwiza Bigaragara -Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Umutekano Mu Mpera Za 2024 Wabaye Mwiza Bigaragara -Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2025 7:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface avuga ko iyo ugereranyije uko abantu bitwaye mu mpera za 2024 no mu ntangiriro za 2025, ubona ko umutekano wabaye mwiza ugereranyije n’uko byagenze mu bihe nk’ibyo mu myaka runaka yabanje.

Avuga ko kuri Noheli habaye impanuka ebyiri zaguyemo abantu babiri mu gihe ku Bunani nta mpanuka ikomeye yabaye.

Bivuze ko abantu babiri ari bo bapfiriye mu byago byabaye muri icyo gihe cyose.

Boniface Rutikanga yagize ati: “Ugereranyije ibikorwa byari biteganyijwe, ibitaramo byari biteganyijwe hirya no hino cyane cyane iby’iyobokamana, ibyo guturitsa ibishashi byateguwe mu gihugu, ukareba umubare w’abantu bari babyitabiriye na gahunda yo gufatira imodoka ahari hateganyijwe, urujya n’uruza rw’abantu ukuntu bagendaga, mu by’ukuri ntabwo twabura kuvuga ko umutekano wagenze neza”.

Yunzemo ko mu ijoro rya Noheli habaye impanuka ebyiri, kuri Bonane nta mpanuka ikomeye yabaye.

Kuvuga ko nta mpanuka ikomeye yabaye ntibivuze ko nta mpanuka n’imwe yabaye ahubwo Polisi iba ishaka kuvuga ko nta mpanuka ‘ikomeye’ yabaye ku buryo yaba yarahitanye cyangwa igakomeretsa abantu mu buryo ‘bukomeye’.

Hagati y’itariki ya 23 Ukuboza n’itariki ya 1 Mutarama 2025, muri rusange habaye impanuka 14.

Abantu 16 nibo bazikomerekeyemo harimo babiri baziguyemo  mu ijoro rya Noheli no ku munsi wayo nyirizina.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko igitera abantu ibibazo cyane cyane mu minsi mikuru ari ubusinzi.

Ubusinzi ahanini nibwo butuma abantu basangiraga bishimye, umwe cyangwa benshi ahindukirana abandi amahane akazamuka bigakurura urugomo ruvamo gukubita, gukomeretse cyangwa kwica.

Ku byerekeye impanuka, mu mwaka wa 2023, mu kwezi kwa Ugushyingo impanuka zari 9,000.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yavugaga ko abo zigirira nabi kurusha abandi ari abo yise ‘’abanyantege nke’ ni ukuvuga abanyamaguru, abatwara amagare n’abagendera kuri moto.

Mu mpera za Nzeri 2023, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko 41% by’abakora impanuka mu Mujyi wa Kigali ari abatwara amagare.

Tariki ya 4 Ukwakira 2023, ubwo ubuvugizi bwa Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,  bwahaga ikiganiro itangazamakuru, Minisiteri y’Umutekano yatangaje uko ibinyabiziga bikurikirana mu guteza impanuka.

Moto ni zo zari ziri ku mwanya wa  mbere(25% by’impanuka zabaye), amagare agakurikiraho( na 15%), amakamyo manini (13%) mu gihe amakamyo mato yihariye (10%)  naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.

Minisiteri y’Umutekano kandi yagaragaje impamvu ziteza impanuka mu muhanda, ku isonga hakaza kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%, gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.

Imibare y’uburyo impanuka zakozwe mu mwaka wa 2024 yerekana ko uriya mwaka wabayemo impanuka zisaga ibihumbi 9, 600 zahitanye ubuzima bw’abantu 350.

Biragaragaza ko impanuka zose hamwe zabaye mu mwaka wa 2024 ari nyinshi ugereranyije nizabaye mu wabanje, intandukaniro rikaba ku bukana n’umubare wabo zahitanye cyane cyane mu bihe birangiza umwaka n’ibiwutangira.

Ziganjemo izakozwe n’abamotari ziri ku ijanisha rya 60% nk’uko ACP Boniface Rutikanga abivuga.

Yagize ati: “Impanuka zabaye muri uyu mwaka wa 2024, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza ni 9 600, turifuza ko zitakwiyongera.”

Muri izo mpanuka zose, izikomeye ni 700 zikabamo izahitanye abantu 350 bose hamwe.

Imibare ivuga ko 32% zazo zaguyemo abagenda n’amaguru, abagendera  kuri moto zishe ni  32%, abagendera ku igare zishe ni  16% n’aho abagendera ku bindi binyabiziga bangana na 20%.

Moto nizo zigiteza impanuka nyinshi kurusha ibindi binyabiziga, Polisi ikemeza ko ikomeje kandi izakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abamotari uburyo bwiza bwo kwirinda impanuka ariko no kubahana ntibibure.

TAGGED:AmagarefeaturedIminsiImpanukaMikuruNoheliPolisiRutikangaUbunaniUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamerika Yishe Bagenzi Be 15 Abagonze
Next Article Perezida Wa M23 Avuga Ko Batarwanira Amapeti Cyangwa Imyanya Ya Politiki
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?