Umutekano n’Iterambere Ni Ibintu Bidasigana – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika kurushaho kubaka ubufatanye bugamije guhangana n’ibibazo by’umutekano, kubera ko iterambere ritaboneka udahari.

Kuri uyu wa Kabiri i Kigali hatangijwe inama y’ihuriro ry’abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika, izasozwa ku wa 28 Mutarama. Igamije kungurana ibitekerezo ku bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere, by’umwihariko ikazibanda ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Afurika, Strategic Airlift.

Yateguwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere zikorera mu Burayi n’izikorera muri Afurika (USAFE-AFAFRICA).

Perezida Kagame yavuze ko ubwikorezi bw’indege ari ikintu gikomeye, by’umwihariko mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Nyamara ngo ubushobozi bw’ibihugu bya Afurika hari ubwo buba budahagije, bikagira ingaruka ku bikorwa by’Ingabo zirwanira mu kirere mu gutabara byihuse ahari ibibazo by’umutekano.

Yakomeje ati “Bityo, tugomba gushyira imbere ubufatanye. Inyungu zo gukorera hamwe zirigaragaza. Icya mbere, ubufatanye bushobora gutuma ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika zibona indege zigezweho zo gutwara abantu n’ibikoresho.”

“Icya kabiri, ubufatanye bwarema amahirwe y’amahugurwa yihariye ku bapilote, abakora indege n’abakora mu ndege, ndetse icya nyuma, ubufatanye bwafasha mu kuvugurura bijyanye n’igihe ibikorwa remezo byifashishwa n’indege nk’ibikoreshwa mu kuyobora indege no guhuza itumanaho ryo mu kirere no ku butaka.”

Yavuze ko ikibazo cy’amikoro kizakomeza kuba imbogamizi, ariko ibihugu bidakwiye kwemera ko kiburizamo umuhate bifite ku mutekano w’uyu mugabane.

Ati “Nimucyo dukomeze gukorera hamwe kugira ngo tubashe kubona umusaruro ugaragara.”

Perezida Kagame kandi yasabye ko ibiganiro bizakorwa muri iyi inama, bijyanishwa n’icyerekezo Afurika ifite mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abayituye.

Ati “Umutekano n’iterambere ni ibintu bidasigana. Ntabwo wabona kimwe ikindi kidahari. Ndizera ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo gutuma bigerwaho ndetse n’ibindi bihugu bigakomeza kwinjira muri iri hutiro nyafurika ry’Ingabo zirwanira mu kirere.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, yavuze ko yizeye ko ku musozo w’iyi nama hazaba harubatswe ubufatanye bushya ndetse n’ubusanzweho bukongererwa imbaraga.

Ibyo ngo bikajyana mo gushyiraho “uburyo bushya bwo guhangana n’ibibazo biri mu turere no ku mugabane wose.”

Ibyo bibazo ngo bizakemurwa binyuze mu gushyiraho uburyo bwihariye bw’ubwikorezi bukorwa n’indege, nko mu gihe cyo gutwara ingabo haba mu bikorwa bya gisirikare cyangwa ibikorwa by’ubutabazi.

Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere mu Burayi no muri Afurika Gen Jeffrey Lee Harrigian, we yavuze ko kugira ngo umusaruro ukenewe muri iyi gahunda uboneke, hakenewe ubwitange n’ubufatanye bw’ibihugu byose.

Yavuze ko icyiza ari uko nk’abasirikare bavuga ururimi rumwe, kandi ko uwifuza kugera kure ari ngombwa ko agendana n’abandi.

Ati “Kubaka ubufatanye ni urugendo ntabwo ari ikintu gikorwa n’inama imwe. Amahirwe nk’aya adufasha kubaka ubwo bufatanye binyuze mu kubakanamo icyizere nk’abayobozi no mu ngabo zacu.”

“Dufatanye urunana dushobora kugarura amahoro n’ituze ku mugabane wacu, kandi tuzabigeraho dufatanyije.”

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, we yavuze ko ibijyanye n’ubwikorezi bukoreshwa indege ari ingenzi cyane, nk’uko byashimangiwe n’ibi bihe bw’icyorezo cya COVID-19.

Iki cyorezo kandi ngo cyagaragaje ko ibihugu byose bigomba gufatanya guhangana n’ibibazo birenze ubushobozi bw’igihugu kimwe.

Ati “Ni ngombwa kureba uburyo bwo gufatanyamo mu guhangana n’ibibazo biri ku mugabane haba mu gutwara imiti, inkingo mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima nka malaria, Ebola cyagwa COVID-19, cyangwa mu gihe cyo gutwara abakomerekeye ku rugamba mu gihe cy’intabara ngo babashe kwitabwaho cyangwa gutwara ibikoresho bikenewe mu guhangana n’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe. Ubufatanye ni ingenzi cyane.”

Umuyobozi ushizwe igenamigambi mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Innocent Munyangango, avuga ko ubufatanye mu bya gisirikare ari ngombwa.

Yatanze urugero rw’umusaruro w’ubufatanye, aho nko mu 2014 Ingabo zirwanira mu Kirere za Amerika arizo zafashije u Rwanda kugeza ibikoresho mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Gusa kubera ubufatanye mu kubaka ubushobozi, ubwo rwoherezaga ingabo muri Mozambique muri Nyakanga 2021 rwitwariye ibikoresho byarwo.

Ati “Urumva ko bitangira ari ugufatanya ubundi ukagenda utera imbere.”

Iri huriro ryatangiye mu 2015, u Rwanda rwinjiramo mu 2017.

Iyi nama yiswe African Air Chiefs Symposium (AACS) ibaye ku nshuro ya 11, ihurije hamwe ibihugu 30 n’abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere 32.

Uhereye ibumoso: Gen Jeffrey Lee Harrigian, Perezida Paul Kagame, Ambasaderi Peter Vrooman na Gen Mupenzi ubwo haririmbwaga indirimbo y’igihugu
Umujyanama Mukuru wa Perezida Kagame mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe (ubanza ibumoso) ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Abasirikare bakuru bungurana ibitekerezo mu nama
Gen Mupenzi atanga igitekerezo mu nama
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso n’abagaba b’Ingabo Zirwanira mu Kirere muri Afurika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version