Umutima Niwo Uduhuza N’u Rwanda-Ikiganiro Na Amb Wa Israel

Igihugu cye kiri mu ntambara yatangiye taliki 07, Ukwakira, 2023; ni umugore uhagarariye mu Rwanda  kimwe mu bihugu bikomeye muri byinshi, akaba amaze amezi ane mu kazi…

Uwo ni Einat Weiss, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda.

Taliki 07, Ukuboza, 2023 yahaye ubwanditsi bwa Taarifa ikiganiro kihariye cyagarutse ku byo ateganya gukorana n’u Rwanda, ikibazo cya Israel na Palestine, uko Israel ifatwa mu  Muryango w’Afurika yunze ubumwe n’ibindi…

ISOMERE:

Taarifa: Tubashimiye ko mutwakiriye mu Biro  byanyu ngo tuganire. Nimutangire mwibwira abasomyi bacu?

Einat Weiss: Murakoze namwe Taarifa. Nitwa Einat Weiss mpagarariye Israel mu Rwanda. Uku ni ukwezi kwa kane ntangiye izi nshingano nkaba narasimbuye nyakubahwa Dr. Ron Adam.

Maze imyaka 15 mu by’ububanyi n’amahanga, ariko ni ubwa mbere mpagarariye igihugu cyanjye muri Afurika. Mbere y’uko nza ino nari ndi muri Australia ariko mbere y’aho nakoreye muri Amerika mu gihe cy’imyaka 10.

Nakoze  mu Biro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel bishinzwe umubano w’Amerika na Israel n’ibihugu by’inshuti.

Kuza guhagararira Israel mu Rwanda byambijije icyokere kubera ko byashakwaga na benshi. Ubu ndi ino nkaba ndi umubyeyi w’impanga zifite amezi 22.

Taarifa: Ku muntu utazi Israel, mwamubwira ko ari igihugu giteye gite n’amateka yacyo?

Einat Weiss:  Israel iri mu bihugu bivugwa kenshi mu makuru kandi ikavugwa muri byinshi. Ni igihugu ushatse wavuga ko cyabayeho mu buryo bw’igitangaza. Kigize kuba ari gito kandi kikagira ubutayu bwiganje ahanini mu gihugu.

Hejuru y’ibyo hari ho ko gituwe n’abaturage barokotse ubwicanyi bwari bugamije kubatsemba bose uko bakabaye. Ni Jenoside yabakorewe yiswe Holocaust.

Iyi Jenoside kandi ni amateka n’Abatutsi bo mu Rwanda baciyemo, iki kikaba kimwe mu byo amateka yacu ahuriyeho n’ay’Abanyarwanda.

Muri Jenoside yakorewe Abayahudi, hishwe abagera kuri miliyoni esheshatu.

Ahandi Israel ibera igitangaza ni uko muri uko kuba nto mu buso, ikagira n’abantu barokotse buriya bwicanyi, hiyongeraho ko nta n’imitungo kamere tugira.

Kuba nta mitungo tugira, tukagira ubutayu bunini bwa Negev kandi tukaba twarasigaye turi mbarwa kubera Jenoside…ibyo byose ntibyatubujije kuba abantu bateye imbere.

Israel ni igihugu cyateye imbere mu nzego zose z’iterambere watekereza.

Dufite ikoranabuhanga rihambaye muri byose kandi abaturage bacu bihagije mu biribwa bakanasagurira amahanga.

Ibyo byose twabigezeho n’ubwo abanzi bacu batabyifuzaga.

Turi mu ntambara kandi tuzahora mu ntambara yo guharanira kubaho kwacu.

Taarifa: Kuva Israel yabona ubwigenge mu mwaka wa 1948, yahise ijya mu ntambara n’Abarabu. Mubona hari ubwo Israel na Palestine bizabana amahoro?

Einat Weiss: Kuri iyo ngingo ikintu nakubwira ni kimwe. Ni uko buri muturage wa Israel ashaka kubaho mu mahoro, akabyuka ajya mu kazi ke agataha atekanye nta missile zimugwa hejuru cyangwa ngo umuntu we ashimutwe.

Nk’uko wabivuze kandi nibyo koko kuva twabaho mu mwaka wa 1948, ibihugu bitatu byahise bidutera.  Byari biyobowe na Misiri na Syria ndetse na Iraq niba nibuka neza.

Kugira ngo Israel yongere kubaho nk’uko tuyibona ubu byaturutse ku mwanzuro wa UN wavugaga ko nta handi Abayahudi bari bamaze kurokoka Jenoside yabakorewe bagombaga kuba uretse aho abasekuru babo bahoze batuye.

Niyo mpamvu baduhaye iyo gakondo yacu ngo tuyibemo.

Nitwe ba mbere batuye iki gice kandi twagombaga kukigarukamo. Nta muntu twigeze tukinyaga.

Aho tugarukiye rero baratwanze, bashaka kuhatwirukana ariko twirwanyeho, turabatsinda. Nta girikare gikomeye twagiraga ariko twari dufite umutima ukomeye, wo kubaka igihugu cyacu.

Kucyo wari umbajije rero, nagusubiza ko uwampitishamo nahitamo kubana n’abaturanyi amahoro. Ikibazo gikomeye gituma kubona amahoro arambye bisa n’ibiri kure nk’ukwezi ni igihugu cya Iran.

Amahoro turayashaka ndetse ni nabyo twari turimo mu minsi yabanjirije ibitero byo ku italiki 07,Ukwakira, kuko twarimo tunoza umubano na Leta zunze ubumwe z’Abarabu ndetse na Arabie Saoudite.

Mu gihe ibintu byari bikiri muri iyo nzira, nibwo twatunguwe n’ibitero by’abadashaka amahoro na Israel.

Iran niyo iha imbaraga Hamas na Hezbollah. Niyo itera inkunga abantu bose bakora iterabwoba ku isi ndetse no muri Afurika niyo ibikora.

Iki gihugu kandi kidushakira abanzi hirya no hino. Reba nk’ubu kirashaka kutwanganisha na Yemen binyuze mu kuyiha amafaranga.

Turasaba amahanga kubuza Iran gukora ibyo ikora. Twifuza kubana amahoro na Palestine ariko Iran ni ikibazo kuri twe no ku mahanga muri rusange.

Taarifa: Ariko Iran irahari nk’igihugu kandi ntaho yenda kujya. Mutekereza ko hari ubwo abayobozi bayo bazabyuka bahinduye uko bafata Israel?

Einat Weiss: Oya simbihamya! Nubwo ari uko bimeze ariko, amahanga akwiye kubwira Iran ikava mu byo irimo.

Sinkeka ko ubuyobozi bw’igihugu nka Iran kifata kikavuga ko kizasiba ikindi ku Ikarita y’isi, igihugu gihoza ku nkeke  ibihugu by’Abisilamu b’aba Sunnis, gihoza ku nkeke ibindi by’Abakirisitu…bwahinduka.

Umuryango mpuzamahanga niwo ukwiye kugisaba kubikora kandi kikabihatirwa kuko ubwacyo kitabyikoresha.

Iran ni igihugu kidatinya no gutera inkunga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Amerika y’Amajyepfo kandi niyo itera inkunga naza Boko Haram muri Afurika.

Taarifa: Ni izihe nzego z’ubufatanye muzashyiramo imbaraga mu kazi kanyu hano mu Rwanda?

Einat Weiss:  Ikibabaje ni uko iwacu turi mu ntambara. Uko byagenda kose ariko, ntibizatubuza gukomeza gukorana n’u Rwanda. Hari imishinga myinshi dufite, imwe yaratangiye indi ntiratangira.

Tuzakorana n’u Rwanda no mu bihe bigoye kubera ko umutima ari wo uduhuza n’Abanyarwanda.

Abarwanya u Rwanda na Israel wenda bazagumaho ariko natwe ntaho tuzajya tuzakomeza gukorana muri byose.

U Rwanda na Israel bagomba kumenya ko ‘umugabo yibura agapfa.’ Ibi ni ibihugu byeretse amahanga ko bitemewe guheranwa n’amateka,  birakora bigira aho byivana n’aho byigeza.

Iyo nicaye hano mu Biro byanjye nkareba imihanda isukuye n’ibyo mumaze kugeraho mu myaka 30 nsanga nta handi biraba ku isi.

Abanyarwanda ni abantu bakeye, basukuye no mu mutwe, ibi kandi niko bimeze n’iwacu muri Israel.

Umurimo wanjye rero ni ugutuma uyu murunga uduhuza, ukomeza.

Bumwe mu buryo ndi kubikoramo ni ugutuma ibigo by’imari by’iwacu biza gushora ino. Ndi guhuza ibigo by’aho n’iby’inaha, ndetse na ba rwiyemezamirimo b’aho bakaza gukorana n’ab’ino.

Ni ibyo bita business to business ( B2B) cyangwa People to people( P2P).

Ndashaka ko baza ari benshi ndetse n’Abanyarwanda bakazajya muri Israel ari benshi.

Turashaka ko abanyeshuri benshi bava inaha bakajya kwiga muri Israel, kandi ndatekereza ahandi twakorana kugira ngo dutezanye imbere.

Kubera ko ubukerarugendo buri gutera imbere, hari abashoramari bo muri Israel bashaka kuza gushora inaha.

Mu gihe kiri imbere kandi hari abayobozi bakuru bazaza inaha, baganire na bagenzi babo bo mu Rwanda bityo dutsure umubano.

Hari n’abahanga mu by’ikoranabuhanga ryo kwicungira umutekano bazaza ino kandi uribuka ko muri Kanama, 2023 hari abaje mu nama mpuzamahanga yigaga kuri iyo ngingo.

Indi ngingo nshaka kuzakoraho cyane ni iy’urwego rw’amazi. Urabizi ko urwego rw’amazi ruri muzo Israel yateyeho imbere cyane.

95% by’amazi dukoresha iwacu ni ayo tuba twatunganyije. Turifuza kubona urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rutera imbere cyane.

Tuzakorana kandi no mu rwego rw’ubuzima kugira ngo ibitaro by’inaha birusheho gutanga serivisi nziza.

Mu magambo make, hari byinshi duteganya gukorana.

Taarifa: Nk’umugore se nta gahunda yihariye mugenera Abanyarwandakazi?

Einat Weiss: Birumvikana ko itabura!  Hari gahunda mfite yo kuganira n’Abadamu bo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuko kuba biganje mu Nteko ni ikintu isi yose ikwiye guha agaciro.

Ndashaka kureba ibice by’imibereho y’umukobwa twashyiramo imbaraga kugira ngo atere imbere.

Nshima kandi Umuryango Imbuto Foundaution wa Nyakubahwa Jeannette Kagame kuko ibyo ukora ari byiza cyane. Ni umugore w’ingirakamaro kandi aba ahari igihe cyose ngo umugore cyangwa umukobwa atere imbere.

Mfite gahunda yo gufasha abakobwa kwiga siyanse n’ikoranabuhanga binyuze muri STEM.

Ndateganya kandi kuzazamura imikoranire y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi kugira ngo ubwiganze bw’abagore mu nteko zombi bugerweho.

Taarifa: Mu mezi make ashize, Israel yangiwe kuba umunyamuryango w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe. Ese mubona hari igihe kizagera ikabyemererwa?

Einat Weiss: Birababaje kuba Afurika yunze ubumwe hari abayihinduye urwego rwa Politiki ubwayo. Abo barimo igihugu cy’Afurika y’Epfo na Algeria. Birababaje kuba baranze ko Israel iba umunyamuryango w’indererezi kandi ari igihugu cyakoranye n’Afurika kuva kera.

Igihugu cyacu cyakoranye n’Afurika igige kirekire kandi muri byinshi. Hari byinshi twafashije Afurika kurusha ndetse n’indi miryango ikorana nayo.

Urabizi neza ko Israel ikora kuri Afurika binyuze kuri Misiri. Urebye dufatanye n’Afurika, ibiduhuza ni byinshi.

Ibyo kwirukana Israel mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika birababaje ariko dukorana n’inshuti zacu kugira ngo zidufashe kurwana uru rugamba.

Ndabizi neza ko Moussa Faki uyobora AU ahangana na benshi batadushaka ariko ntibikwiye ko uyu muryango uhinduka urubuga rwa Politiki rwo kurwanyirizamo ibihugu runaka.

Afurika yunze ubumwe, muri rusange, iradushaka n’ubwo hari abatabishaka.

Tuzakomeza guharanira kubona uwo mwanya kuko turabikwiye.

Nagira ngo nkwibutse ko mu mwaka wa 1948 ari bwo igihugu cyacu cyongeye kwirema. Kuva icyo gihe twafashije Afurika muri byinshi, tubikora binyuze mu kigega Mashav cyashyizweho n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Golda Meir.

N’ubwo igihugu cyacu cyari gikennye, ariko umutima wo gufasha twari dufite niwo watumye tugira icyo dutanga ngo bagenzi bacu bo muri Afurika batere imbere.

Tuzakomeza gukorana n’Afurika kuko ni abaturanyi kandi twarakoranye kuva na kera na kare.

Kutwirukana muri uriya Muryango kubera ko Afurika y’Epfo cyangwa Algeria batadushaka ntabwo ari byo.

Taarifa: Tugarutse ku mubano wa Israel n’u Rwanda, mwatubwira ku kigo cy’Abayahudi kiba mu Bugesera, Agahozo Shaloom.

Einat Weiss: Yego dufite ishuri ryashinzwe n’umunya Israel wiyemeje kureka iby’iwabo akaza gushinga ishuri. Ni umugore wumvise mu mutima ko hari ibyo  Abayahudi n’Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange duhuriyeho mu mateka yacu aza gufasha.

Ni ishuri ritanga ubumenyi n’uburere bifatika.

Abaturage b’iwacu baza ino bidatewe n’uko bumva ko babaruta, ahubwo baza kubera ko bumva ko hari umurunga uduhuza. Bakora ku mifuka yabo bakaza gutera abandi inkunga mu buryo butandukanye.

Bakunda u Rwanda n’Abanyarwanda.

Taarifa: Ese mwaba muteganya guteza imbere idini rya Kiyahudi mu Rwanda kuko hasanzwe Abakirisitu n’Abayisilamu?

Einat Weiss: Ubu mu Rwanda haba Abayahudi 40, urumva ko bakiri bake. Ntabwo twakubaka amasinagogi kandi abayoboke bakiri bake. Icyakora hari Isinagogi imwe n’ahandi hantu dusengera hamwe muri Kigali.

Nubwo igihe kitaragera ngo dufungure amasinagogi menshi, ariko hari icyo dukora muri uyu mujyo kuko hari ishuri ryigisha Igiheburayo. Nkunda kubasura tukaganira, ugasanga bari kwiga amateka y’Abayahudi n’umuco wabo.

Gusa ndashima Zion Temple kuba yigisha iby’Abayahudi. Ndashima kandi na Freddy Mutanguha ukora muri Aegis Trust kubera ko nabo bigisha amateka y’Abayahudi, bagaharanira kurandura urwango mu bantu.

Taarifa: Iyo mukitse imirimo, mwidagadura mute?

Einat Weiss: Biragoye kumva ko naruhuka cyane ngo njye kure y’akazi ariko rero nanone mfite umuryango ngomba kwitaho nk’umugore w’umubyeyi. Nakubwiye ko mfite impanga zifite amezi 22.

Ngomba kuzitaho tugakina, nkaziganiriza. Burya nkunda umukino wo guterera imisozi bita hiking, ngakunda no gusoma ibitabo.

Hari ubwo mbona akanya nkajya muri Gym. Kubera ko u Rwanda rufite imisozi 1000 bimfasha muri wa mukino wanjye wo guterera imisozi kandi mbikundira u Rwanda.

Taarifa: Mu gihe gito mumaze mu Rwanda, mwasanze Abanyarwanda ari bantu ki?

Einat Weiss: Yewe nakubwira ko Abanyarwanda ari abantu badahita bakwiyereka ariko iyo mumenyeranye ubona ko ari abana beza. Icyo nababonyeho gikomeye ni uko bakunda igihugu cyabo.

Ikindi ni uko iyo bibaye ngombwa ko bakubwiza ukuri, barabikora. Ni abantu bakerebutse mu mutwe, baba badashaka ko buri wese abamenya ako kanya ariko iyo umuntu akoranye n’Abanyarwanda arabamenya kandi agasanga ari n’abantu bagira urugwiro.

Twe iwacu muri Israel turirekura bityo rero kubera ko nirekura, byatumye n’Abanyarwanda tumaze gukorana bagera aho baranyireka nsanga nta kibazo cyabo.

Iyo muri kumwe muganira wumva wisanga.

Ubwo buryo bw’abo bwo kubaho nkeka ko buri mu byatumye bagera ku byo bagezeho mu myaka hafi 30 ishize.

Reka nguhe urugero rw’Umunyarwandakazi nakunze…Reba Minisitiri wanyu w’ikoranabuhanga na inovasiyo. Paula Ingabire yize muri MIT ariko ubona ko ari umugore mwiza uganira, ushyira mu gaciro.

Hari n’abandi ba Minisitiri bakiri bato, usangana urugwiro.

Urundi rugero ni urw’umuntu nkodesha inzu.

Yambwiye uko yohereje abana be kwiga muri Canada kugira ngo bazaze guteza imbere igihugu cyabo. Yabitse amafaranga menshi ngo azabafashe kwiga.

Ababyeyi b’Abanyarwanda bakora amanywa n’ijoro kugira ngo abana babo bige aheza. Ibi ni ibintu byerekana ko Abanyarwanda ari abantu b’agaciro.

Bo bashobora kuba batabibona, ariko twe turabibona kandi tukabibashimira.

Kumenya iby’Abanyarwanda bisaba kubana nabo. Burya si byiza guha igitabo amanota ushingiye ku gifubiko cyacyo gusa.

Abaturage b’iwacu bakunze kumbwira ko bazaza mu Rwanda,…Reba iyo mihanda yanyu, ureba gahunda iba mu byo Abanyarwanda bakora…Mukwiye kwiha amashyi kandi mufite Perezida ushaka ko nta Munyarwanda ubaho nabi.

N’ubwo igihugu cyanyu ari gito nk’uko na Israel imeze, ariko ndaguhamiriza ko gifite ejo hazaza heza kuko n’ubwo turi ibihugu bito ariko ubuyobozi bwacu bwatumye twaguka ubu dufitiye isi akamaro.

Taarifa: Mukivuga kuri Perezida, ni iki muvuga ku bavuga ko igihe azaba atakiyobora u Rwanda ruzazima?

Eainat Weiss: Sinshaka kujya mu bya Politiki cyane, ariko icyo nakubwira ni uko iyo urebye uko iki gihugu cyubatse, aho cyavuye n’uko gihagaze, ubona ko abavuga ibyo bibeshya.

Ibyo Perezida Kagame yubatse afatanyije n’Abanyarwanda ni bigari k’uburyo abaye adahari, ntacyabihungabanya.

Sinkeka ko u Rwanda hari icyo ruzaba kuko rumaze kubaka ibyangombwa bituma ruzakomeza kubaho kandi rugatera imbere mu gihe kinini.

U Rwanda ni umushinga uzaramba kandi hano mufite binini kandi byo guteza imbere kurusha uko umuntu yagenda bigasenyuka.

Kimwe mu bintu bikomeye Perezida w’iki gihugu yakoze ni ukubaka imyumvire mu baturage y’uko bunze ubumwe, kandi baharanira ko igihugu cyabo gitera imbere. Ibyo Abanyarwanda bakoze byose biba ari ibintu bizaramba kubera, nk’uko nabikubwiye, ni abantu bakunda igihugu cyabo cyane.

Abavuga ko ubwo Kagame azaba atakiri Perezida u Rwanda ruzahungabana, igihe nikigera muzabereka ko bibeshyaga nk’uko hari n’abandi mweretse ko ibyo bibwiraga ntaho bihuriye n’ukuri.

Ibyo mukora bisa cyane n’ibyo iwacu muri Israel dukora…twerekana ko hari ibyo tugeraho abandi bafataga nko kurota ku manywa.

Taarifa: Murakoze ku kiganiro muduhaye

Einat Weiss: Murakoze namwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version