Ububanyi n'Amahanga
Perezida Kagame Yitabiriye Isabukuru Y’Ubwigenge Bw’Ibirwa Bya Bahamas

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yatabiriye umunsi wo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’ibirwa bya Bahamas.
Ni isabukuru yizihijwe ku nshuro ya 50.
Umurwa mukuru wa Bahamas witwa Nassau.

Bahamas ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Atlantique hino gato ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Yari ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu witwa Philip Davis na Madamu Ann Marie Davis.
Nyuma yakiriwe ku meza n’ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu kiri mu bigize Umuryango wa Commonwealth uyobowe na Perezida Kagame muri iki gihe.
On Friday evening in Nassau, Bahamas, President Kagame attended the 50th Anniversary of Independence Gala hosted by Prime Minister Philip Davis of the Bahamas and Mrs Ann Marie Davis. pic.twitter.com/gs6O8EltPY
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 8, 2023