Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutingito Wateje Tsunami Mu Bihugu Bikora Ku Nyanja Ya Pacifique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu mahangaUmutekano

Umutingito Wateje Tsunami Mu Bihugu Bikora Ku Nyanja Ya Pacifique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 July 2025 2:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibihugu bikora ku nyanja ya Pacifique byahuye na Tsunami.
SHARE

Umutingito ufite ubukana bwa 8.8 ku gipimo cya Ritchter wabereye mu nkengero z’Uburusiya hafi y’ikirwa Kamchatka wateje umwuzure abahanga bita Tsunami watumye abatuye iki gice n’ahandi bahunga.

Tsunami ni amazi menshi azamurwa no kuruka kw’ikirunga bibereye hasi mu nyanja.

Imbaraga ziterwa n’amahindure y’ikirunga kirukiye munsi y’amazi ziterura amazi zikayasuka ku nkombe agasandara mu bazituriye.

Iri zina ni Ikiyapani.

Ku byerekeye iyabereye mu gice kivugwa aha, yatumye abaturage benshi bimurwa mu bice bituriye ayo mazi hirindwa ko haza andi mazi menshi kurushaho akagira abo ahitana.

Aho ni mu Buyapani, Hawaii na Colombia no mu bindi bice bya Amerika byegereye inyanja ya Pacifique.

Mu Buyapani abantu Miliyoni 1.9 bamaze gusabwa kuva mu byabo bagahunga iyo kabutindi itarabatungura.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe n’ubumenyi bw’ikirere muri iki gihugu kivuga ko abo bantu basabwe guhungira mu Majyaruguru  muri Perefegitura yitwa Iwate.

Ikigo cya Amerika gishinzwe ubumenyi bw’ikirere gitanga impuruza y’uko mu gihe kingana n’amasaha 24 ari imbere, muri kiriya gice hashobora kwaduka undi muhengeri wa Tsunami ukaze kurushaho.

Abaturage baragirwa inama yo ‘kutagaruka’ mu bice bari batuyemo mbere y’uko igihe gihagije ngo amazi acururuke kigera.

Ububi bwa Tsunami

Niba hari abasomyi ba Taarifa Rwanda babonye uko umuhengeri umera, bashobora kumva mu buryo bworoshye ubukana bwa Tsunami.

Nk’uko byanditse mu bika byabanje, umwuzure witwa Tsunami uterwa n’iruka ry’ikirunga kiri mu Nyanja amahindure yacyo akazamura amazi menshi agasandara ku nkombe.

Mu buryo butunguranye, ayo amazi azamuka byihuse cyane ari menshi k’uburyo budaha abantu igihe cyo kwitegura ngo bahunge.

Umuhanga witwa Jérôme Van der Woerd wo mu Kigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi kitwa CNRS avuga ko niyo amazi ya Tsunami azamutseho sentimetero 30 ahita aba icyago ku bantu.

Iyo ageze k’uburebure bwa metero, ahinduka kabutindi agasakuma ibyo asanze byose ndetse n’imodoka arazitembana.

Amazi ya Tsunami afite ubuhagarike buri hagati ya sentimetero zeru kugeza kuri sentimetero30 aba ashobora guhirika umugabo keretse abaye ari wa wundi ukora siporo kandi w’intarumikwa.

Icyakora mu mazi nk’ayo, uwo muntu ntiyashobora gutambuka byoroshye.

Amazi afite uburebure bwa sentimetero ziri hagati ya 30 na 50 atuma imodoka na moto zitangira gusa n’izireremba kandi icyo gihe gutambuka neza bitangira kugorana.

Kuri sentimetero hagati ya 50 na 70, amazi ahita atangira gutembana abantu, yagera kuri metero y’ubuhagarike noneho akaba kirimbuzi.

Mu Ukuboza, 2004 nibwo ku isi habaye tsunami yahitanye abantu benshi.

Uyu mutingito wabereye mu Nyanja y’Abahinde wazamuye amazi yateje Tsunami igera mu bihugu 14 bituriye iyo nyanja.

Uwo mutingito wari ufite ubukana bwa 9.1 ku gipimo cya Ritchter, uhitana abantu 230, 000 usenyera abandi babarirwa muri miliyoni.

Ibihugu byashegeshwe kurusha ibindi ni Indonesia, Ubuhinde, Thailand, Sri Lanka, ibirwa bya Maldives, Malaysia, Myanmar,  Seychelles na Somalia.

Indonesia niyo yahagorewe kuko yapfushije abaturage 130,000, abandi 565,384 bavanwa mu byabo, inzu 199,766 zirasenyuka.

TAGGED:featuredGuhungaIkigoInyanjaTsunamiUmutingito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bwiza Aritegura Igitaramo Kizahura N’Isabukuru Ye Y’Amavuko
Next Article Abana 120 B’Abakobwa Bahuguwe Mu Ikoranabuhanga 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?