Umutoza Mukuru Mushya Wa Rayon Yageze i Kigali

Umunya Tunisia Yamen Zelfani yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali azanywe no gutoza Rayon Sports.

Iyi kipe ni imwe mu zifite abafana benshi mu Rwanda kandi muri iki gihe abayizi bavuga ko ihagaze neza nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC.

Ku kibuga cy’indege umutoza Yamen yabwiye itangazamakuru ko azanywe no kuzamura urwego rwa Rayon Sports ikagira izina mu mupira w’amaguru ku rwego rw’Afurika.

Ubwo yari akigera ku kibuga

Kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko Yamen Zelfani ari buhite atangira gutoza abakinnyi be kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Nyakanga, 2023.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe n’umuvugizi mushya wa Rayon Sports Ngabo Roben.

Hagati aho Rayon Sports yaraye yakiriye umutoza mushya ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ukomoka muri  Afurika y’Epfo witwa Ayabonga Lebitsa bita “SMASH” .

Ayabonga Lebitsa bita “SMASH”

Nawe akazi ke aragatangira kuri uyu wa Kabiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version