Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutoza W’Amavubi Ati: “ Mbabajwe N’Uko Tuvuyemo Rugikubita”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umutoza W’Amavubi Ati: “ Mbabajwe N’Uko Tuvuyemo Rugikubita”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2022 1:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Carlos Alos Ferrar akaba umutoza mukuru w’Amavubi yabwiye itangazamakuru ko yababajwe no kuba Ikipe ye ivuyemo hakiri kare. Ni nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Ethiopia mu mukino wari buyajyane mu mikino ya CHAN izaba muri Mutarama, 2023. Kuri we ngo gutsindwa kw’Amavubi kwatewe  ni imyiteguro idahagije kuko nta mukino wa gicuti bigeze bakina ngo ubategurire kuzakina na Ethiopia.

Yavuze ko n’ubwo batsinzwe ariko intego bari bahagurukanye bajya mu mukino ubanza wabereye Dar es- salaam muri Tanzania yagezweho kuko yari ukugarira neza ntibatsindwe.

Abajijwe niba  kuba hari abakinnyi babanje mu kibuga kandi byagaragaraga ko imikinire yabo iri hasi, yasubije abanyamakuru ko we atari uko abibona.

Yahereye kuri Niyonzima Olivier Sefu  avuga ko yakurikiranye imikinire ye ubwo yakinaga Super Coupe  abona ari umukinnyi mwiza yakwifashisha.

Naho ku ruhande rwa  Rwatubyaye wari umaze igihe adakina kubera imvune, Carlos Alos Ferrar yavuze ko yagerageje kureba imikinire ye yifashishije ikoranabuhanga, abona nawe nta kibazo azateza.

Ndetse ngo no mu kibuga aho bakoreraga umwiherero,yabonaga ari ku rwego rwiza bityo ubunararibonye afite bwari bubafashe.

Yashimye uko Ethiopia yakinnye.

Ati: “Ethiopia ni ikipe nziza, ni ikipe nkuru ni ikipe ikomeye kandi imaze imyaka irenga ibiri abakinnyi bayo batorezwa hamwe. Kuba idukuyemo yari ibikwiriye gusa icyo nemera cyo ni uko natwe dufashe umwanya tugategura neza, hari byinshi byahinduka tukagera kure.”

#Huye here we are to support #AmavubiYacu #Amavubi #Rwanda 🇷🇼 pic.twitter.com/Rt1hs42kEP

— NKURANGA Alphonse (@Nkurangalphonse) September 3, 2022

Umutoza mukuru w’Amavubi avuga ko kugira ngo agere kure mu mikino mpuzamahanga, ari ngombwa ko ahabwa umwanya, agakina imikino ihagije itegura amarushanwa makuru.

Yavuze ko ntacyo yahindura igihe ibyo yavuze haruguru bitaba bikozwe kuko we icye ni ugutoza gusa.

TAGGED:AmavubifeaturedIkipeRwandaRwatubyayeUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Liz Truss: Undi Mugore Ugiye Kuba Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza
Next Article Ni Nde Ukwiye Kubazwa Iby’Ubucucike Bukabije Mu Magereza Y’U Rwanda?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?