Umutoza W’Amavubi Ati: “ Mbabajwe N’Uko Tuvuyemo Rugikubita”

Carlos Alos Ferrar akaba umutoza mukuru w’Amavubi yabwiye itangazamakuru ko yababajwe no kuba Ikipe ye ivuyemo hakiri kare. Ni nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Ethiopia mu mukino wari buyajyane mu mikino ya CHAN izaba muri Mutarama, 2023. Kuri we ngo gutsindwa kw’Amavubi kwatewe  ni imyiteguro idahagije kuko nta mukino wa gicuti bigeze bakina ngo ubategurire kuzakina na Ethiopia.

Yavuze ko n’ubwo batsinzwe ariko intego bari bahagurukanye bajya mu mukino ubanza wabereye Dar es- salaam muri Tanzania yagezweho kuko yari ukugarira neza ntibatsindwe.

Abajijwe niba  kuba hari abakinnyi babanje mu kibuga kandi byagaragaraga ko imikinire yabo iri hasi, yasubije abanyamakuru ko we atari uko abibona.

Yahereye kuri Niyonzima Olivier Sefu  avuga ko yakurikiranye imikinire ye ubwo yakinaga Super Coupe  abona ari umukinnyi mwiza yakwifashisha.

- Advertisement -

Naho ku ruhande rwa  Rwatubyaye wari umaze igihe adakina kubera imvune, Carlos Alos Ferrar yavuze ko yagerageje kureba imikinire ye yifashishije ikoranabuhanga, abona nawe nta kibazo azateza.

Ndetse ngo no mu kibuga aho bakoreraga umwiherero,yabonaga ari ku rwego rwiza bityo ubunararibonye afite bwari bubafashe.

Yashimye uko Ethiopia yakinnye.

Ati: “Ethiopia ni ikipe nziza, ni ikipe nkuru ni ikipe ikomeye kandi imaze imyaka irenga ibiri abakinnyi bayo batorezwa hamwe. Kuba idukuyemo yari ibikwiriye gusa icyo nemera cyo ni uko natwe dufashe umwanya tugategura neza, hari byinshi byahinduka tukagera kure.”

Umutoza mukuru w’Amavubi avuga ko kugira ngo agere kure mu mikino mpuzamahanga, ari ngombwa ko ahabwa umwanya, agakina imikino ihagije itegura amarushanwa makuru.

Yavuze ko ntacyo yahindura igihe ibyo yavuze haruguru bitaba bikozwe kuko we icye ni ugutoza gusa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version