Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umutungo Bwite Wa Corneille Nangaa Wagwatiriwe Na Leta Ya Congo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Umutungo Bwite Wa Corneille Nangaa Wagwatiriwe Na Leta Ya Congo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2025 1:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 31, Mutarama, 2025 inzego za Leta ya Congo zatangaje ko umutungo bwite wose wa Corneille Nangaa washyizwe mu mutungo w’igihugu aho waba uri hose.

Uyu mugabo asanzwe ari we Muyobozi mukuru wa Politiku w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rifatanyije na M23 mu ntambara igamije guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Félix Tshisekedi.

Iby’uko umutungo we ugiye gushyirwa uko wakabaye mu mutungo w’igihugu bitangajwe nyuma y’uko atangarije isi ko we nabo bafatanyije mu ntambara biyemeje gukumeza kurwana kugeza bakuyeho ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Nangaa yabivugiye mu kiganiro yaraye atangiye i Goma kitabiriwe n’abanyamakuru bo muri DRC nabo mu Rwanda.

Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Constant Mutamba niwe watangarije kuri X iby’uko umutungo wa Nangaa wafatiriwe wose.

Constant Mutamba yari aherutse kuvuga ko ibya Nangaa byose bizatezwa cyamunara bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 31, Mutarama, 2025.

Ingingo yo kubigurisha ubu yahindutse iyo kubigira umutungo bwite wa Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Corneille Nangaa ni umunyapolitiki wahoze uyobora Komisiyo y’amatora ubwo DRC yayoborwaga na Joseph Kabila Kabange.

Nyuma yo kuva muri izo nshingano, yaje guhungira muri Kenya, aza kwiyemza kuba umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi wamusimbuye.

Urukiko rukuru rwamuburanishije ibyaha yaregwaga n’ubushinjacyaha adahari akatirwa urwo gupfa.

Rwategetse kandi ko ibye bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Radio Okapi yanditse ko Minisitiri w’ubutabera yari yasabye ko amafaranga azava muri iyo  cyamunara azahabwa abagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iki gihugu kiri kurwana na M23.

Ntacyo Nangaa aratangaza kuri icyo cyemezo cyamufatiwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo asanzwe ari umukire kuko afite za hoteli nyinshi n’ikigo gitwara abantu n’ibintu.

TAGGED:CongoDRCImitungoIntambaraNangaaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Hari Abafashwe Bakopeza Abashaka Akazi Ko Kuba Abarimu
Next Article Trump Ati: “Ikibazo Cya Congo N’u Rwanda Kirakomeye”
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?