Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuturage Wa DRC Afungiwe Mu Rwanda Akurikiranyweho Gucuruza Amahembe Y’Inzovu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Umuturage Wa DRC Afungiwe Mu Rwanda Akurikiranyweho Gucuruza Amahembe Y’Inzovu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2024 3:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwo ni Kizungu Claude w’imyaka 39 y’amavuko ufite ubwenegihugu bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ufungiwe i Rusizi nyuma yo gufatwa akurikiranyweho gucuruza amahembe y’inzovu.

Aherutse gufatanwa ibice by’amahembe y’inzovu bipima ibilo 81.5

Taliki 26, Gashyantare, 2024 nibwo yafatiwe ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika ya Demukaraso ya Congo.

RIB itangaza ko ayo mahembe yavuye muri DRC ahitwa Uvira akaba yari guca mu Rwanda akajyanwa i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ayo mahembe yari yayahishe mu ikamyo yari itwaye sima ijyiye i Goma ariko ikabanza guca mu Rwanda kuko ari ho hafi.

Kizungu afungiye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi

Ukekwaho ubu bucuruzi yagiye gufungirwa kuri station ya RIB y’Umurenge wa Muganza kugira ngo dosiye ye ibanze itunganywe.

Guhera mu mwaka wa  2018 n’uwa  2023, hakozwe dosiye 23 z’abaregwa gufatanwa amahembe y’inzovu 104, yafatanwe abantu batandukanye.

Aya mahembe aba ajyanywe ku isoko, abayafatanywe bayinjije mu Rwanda bayakuye mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kwinjiza amahembe y’inzovu mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Dr. Thierry B. Murangira

Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho ni ugutunga ikintu gikomoka ku binyabuzima ndangasano byashyizwe ku rutonde, iyo kimuhamye ashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi y’igifungo akanishyura ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 5  na miliyoni Frw 7  mu gihe icyaha kiramutse kimuhamye.

Amakuru atangwa n’ikigo kigenga kitwa WildAid avuga ko amahembe y’inzovu ahenda cyane. Ahantu akunze kugurirwa ni muri Aziya mu bihugu nka Thaïlande.

Muri iki gihugu abaguzi b’abakire bashobora no kwishyura $1,800 ku kilo kimwe cy’amahembe y’inzovu.

Ibilo 10 byayo biba bigura byibura $60,000.

Amahembe y’inzovu akoreshwa mu bintu bitandukanye birimo intebe z’abakire, ibyuma bya piano n’ibindi bintu by’agaciro.

TAGGED:AmahembeCongoDRCfeaturedInzovuMurangiraRusiziUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Ibikorwa Bya Polisi Na RDF Hirya No Hino Mu Rwanda
Next Article Dr. Basinga Uherutse Kugirwa Umuyobozi Wa Bill&Melinda Gates Foundation Muri Afurika Ni Muntu Ki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?