Uwo ni Kizungu Claude w’imyaka 39 y’amavuko ufite ubwenegihugu bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ufungiwe i Rusizi nyuma yo gufatwa akurikiranyweho gucuruza amahembe y’inzovu.
Aherutse gufatanwa ibice by’amahembe y’inzovu bipima ibilo 81.5
Taliki 26, Gashyantare, 2024 nibwo yafatiwe ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika ya Demukaraso ya Congo.
RIB itangaza ko ayo mahembe yavuye muri DRC ahitwa Uvira akaba yari guca mu Rwanda akajyanwa i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ayo mahembe yari yayahishe mu ikamyo yari itwaye sima ijyiye i Goma ariko ikabanza guca mu Rwanda kuko ari ho hafi.
Ukekwaho ubu bucuruzi yagiye gufungirwa kuri station ya RIB y’Umurenge wa Muganza kugira ngo dosiye ye ibanze itunganywe.
Guhera mu mwaka wa 2018 n’uwa 2023, hakozwe dosiye 23 z’abaregwa gufatanwa amahembe y’inzovu 104, yafatanwe abantu batandukanye.
Aya mahembe aba ajyanywe ku isoko, abayafatanywe bayinjije mu Rwanda bayakuye mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kwinjiza amahembe y’inzovu mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho ni ugutunga ikintu gikomoka ku binyabuzima ndangasano byashyizwe ku rutonde, iyo kimuhamye ashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi y’igifungo akanishyura ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 5 na miliyoni Frw 7 mu gihe icyaha kiramutse kimuhamye.
Amakuru atangwa n’ikigo kigenga kitwa WildAid avuga ko amahembe y’inzovu ahenda cyane. Ahantu akunze kugurirwa ni muri Aziya mu bihugu nka Thaïlande.
Muri iki gihugu abaguzi b’abakire bashobora no kwishyura $1,800 ku kilo kimwe cy’amahembe y’inzovu.
Ibilo 10 byayo biba bigura byibura $60,000.
Amahembe y’inzovu akoreshwa mu bintu bitandukanye birimo intebe z’abakire, ibyuma bya piano n’ibindi bintu by’agaciro.