Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuturage Wa Uganda ‘Yiyise Umunyarwanda’ Ngo Atekere Umutwe Ab’I Dubai
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Umuturage Wa Uganda ‘Yiyise Umunyarwanda’ Ngo Atekere Umutwe Ab’I Dubai

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2021 2:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo witwa Mugisha Conary ukomoka muri Uganda aherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kwiyita ko ari Umunyarwanda kugira ngo abone uko yizerwa n’abacuruzi b’i Dubai bakamuha amafaranga ngo abashakire zahabu.

Ubugenzacyaha buvuga ko uriya mugabo yari amaze guhuguza bariya bacuruzi b’i Dubai Ibihumbi 116 $.

Conary Mugisha yavuze ko yahisemo kwiyita Umunyarwanda mu rwego rwo kubumvisha ko ibyo avuga abizi kandi ngo yabiterwaga n’uko yari azi ko abanyamahanga bazi ko mu Rwanda bakorera mu mucyo, ko butekamutwe buhaba.

Yari yarabasezeranyije ko nibamwoherereza amafaranga azabashakira zahabu, kuko n’ubundi basanzwe ari abacuruzi b’amabuye y’agaciro.

Mu rwego rwo kubemeza ko ari Umunyarwanda, Mugisha yabwiye itangazamakuru ko yasabye undi muntu witwa Frank amufasha guhimba inyandiko zerekana ko ari Umunyarwanda kuko yari yasabwe na bariya bashoramari icyamwemeza ko koko ari Umunyarwanda.

Ikindi ni uko yahimbye izina ry’ikigo cy’ubucuruzi akorera, akabikora agamije  kwereka abo banyamahanga ko afite ahantu hafatika akorera, ko atari umutekamutwe.

Ati: “ Nyuma yo kubona ko mfite ibyangombwa byerekana ko mfite ikigo nkorera n’imyirondoro wanjye, bariya bakiliya[b’i Dubai] barabyizeye batangira kutwoherereza amafaranga.”

Avuga ko yafashwe ubwo hari umuntu wari uje ngo bapange ibijyanye n’ayo mafaranga ariko aza ari umuntu ufite gahunda yo kumufatisha.

Umugabo wo mu Buhinde ariko wakoreraga abashoramari bari barizeye uriya mugabo bakamuha amafaranga ye witwa Harish avuga ko ikigo akorera ari icy’umunya  Suède ariko gikorera muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, i Dubai.

Avuga ko uriya mugabo wo muri Uganda yaberetse ko afite ibyangombwa byose ngo aboherereza Zahabu baramwizera bamwoherereza amafaranga ariko bategereza iyo zahabu baraheba.

Harish umuturage wo mu Buhinde ariko ucururiza i Dubai

Shebuja amaze kubona ko ikizere cy’uko iriya zahabu izaza cyaraje amasinde, yamwohereje mu Rwanda kureba uko byagenze no gufatanya n’ubugenzacyaha ngo bashakishe uwo muntu.

Ati: “ Narahageze nkorana n’inzego ziramfasha dufata uriya musore mureba imbere yanyu.”

Harish yavuze ko ashima ko inzego z’umutekano zihutiye gukurikirana no gufata uriya muntu wari wabatekeye umutwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo bamukurikiranyeho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira umwirondoro.

Uriya mugabo ukomoka muri Uganda yiyitaga Umunyarwanda ufite ikigo cy’ubucuruzi kitwa ‘Akinnola Mukasinga Rwanda Ltd’ gifasha abacuruzi kwinjiza no gusohora ibicuruzwa mu Rwanda.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w’ubugenzacyaha bw’u Rwanda.

 

TAGGED:featuredMugishaMurangiraUgandaUmunyarwandaUmuturageZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntabwo Kugaruka Ku Igifaransa Mu Rwanda Ari Ikibazo Ku Bwongereza-Amb Lomas
Next Article Abazajya Mu Mikino Olempiki Mu Buyapani Bazajya Bakingirwa COVID-19 Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?