Umutwe Udasanzwe wa RDF Wasoje Imyitozo i Nasho

Abasirikare 302 bo mu mutwe woherezwa mu bikorwa byihariye (special operations forces) basoje imyitozo mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Nasho, bari bamazemo amezi 11.

Abasirikare basoje imyitozo barimo ba Ofisiye bato bo ku ipeti rya Lieutenant 18 n’abasirikare bato 284. Barimo abakobwa 12.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko iyi ari indi ntambwe yatewe mu kubaka umutwe w’Ingabo ushoboye gutunganya ibikorwa byihariye, hashingiwe ku mabwiriza atangwa n’ubuyobozi bukuru bwa RDF.

Ni umutwe wahawe imyitozo ijyanye n’amayeri ya gisirikare, kwambuka imigezi n’ inzuzi, kugendera ku makarita ya gisirikare, imirwanire n’ibindi byinshi.

- Kwmamaza -

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa witabiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Yashimiye abasoje imyitozo ku ntambwe bateye, ubwitange bagaragaje n’imyitwarire.

Yanashimiye ubuyobozi bw’iki kigo cy’imyitozo ku muhate gishyira mu kubaka abasirikare na ba Ofisiye biteguye gusohoza ubutumwa bwa RDF.

Yabasabye gukoresha neza ubumenyi budasanzwe bahawe mu kurinda ubusugire bw’igihugu n’abaturage bacyo, kandi bagahora biteguye, bakubahiriza indangagaciro ziranga RDF.

Ofisiye wahize abandi, Lt Robert Mugabe, yavuze ko intambwe yatewe mu mahugurwa yashingiwe ku gukorera hamwe na bagenzi be, ashimangira ko azakoresha neza ubumenyi yahawe mu kuzuza neza inshingano.

Aba basirikare bahuguwe mu bikorwa byinshi bya gisirikare
Bahuguriwe koherezwa mu bikorwa bidasanzwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version