Uwa Mbere Yegukanye Moto Muri Tombola Ya Canal +Plus Rwanda

Nyuma y’igihe gito ikigo gicuruza amashusho Canal + Rwanda gitangije tombola ku bakiliya bacyo kugira  ngo uwo asekeye atombore ibintu by’agaciro, kuri uyu wa Kane tariki 23, Ukuboza, 2021 nibwo uwa mbere Olivier Habumugisha yabaye uwa mbere watomboye moto ifite agaciro kagera hafi kuri miliyoni Frw 2.

Iyi Tombola yatangiye tariki 19, Ugushyingo, 2021.

Yashyizweho mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kuryoherwa n’iminsi mikuru.

Marie Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal + Rwanda avuga ko abantu bagombye gukomeza gutombola kuko hari indi moto n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bibagenewe.

- Advertisement -

Ubusanzwe umukiliya wa Canal + Rwanda uguze ifatabuguzi ahita ahabwa ubwasisi bw’iminsi 15 areba amashene yose.

Marie Claire Muneza ukora muri Canal + Rwanda avuga ko ibyo gutombola bigihari.

Ako kanya kandi ngo ahita ahabwa amahirwe yo kwinjira muri Tombola imuhesha ibihembo birimo Televiziyo, Telefoni zigezweho, Ikarita zo guhaha, Ifatabuguzi ry’Ubuntu ndetse n’igihembo nyamukuru ari cyo moto nk’uko byagenze kuri uyu wa Kane tariki 23, Ukuboza, 2021.

Uwatsindiye Moto ya mbere witwa Olivier Habumugisha yavuze ko yishimiye kuba atomboye iriya moto ifite agaciro cyegereje miliyoni 2 Frw kandi ko azayikoresha ngo imuteze imbere.

Ati: “ Ndishimye. Nzakomeza ntombole kandi nzabishishikariza n’abandi.”

Jules Wanda ushinzwe ishami ryo kwamamaza no kwita ku bakiliya ba CANAL+ RWANDA yavuze ko ibihembo bigihari ndetse ashimangira ko buri wese uguze ifatabuguzi aba yinjiye muri Tombola ako kanya.

Abandi batsinze kuri uyu wa Kane tariki 23, Ukuboza, 2021 ni Eliane Irambona watsindiye Televiziyo igezweho ifite ibyo bita inches 43 ifite agaciro kari hagati ya Frw 350 000 na Frw 400 000.

Undi watomboye nk’ibi ni Noel Habumugisha.

Theoneste Habumugisha we yatomboye guhabwa ifatabuguzi ry’ubuntu ryitwa Ubuki mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Yibukije  abantu ko umukiriya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi  agana iduka rya CANAL+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa, aho kuri MTN Mobile Money  akanda *182*3*1*4# n’aho ukoresha Airtel Money agakanda *500*7# cyangwa se Ecobank Mobile App.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version