Umuvugizi Wa Guverinoma Ya DRC Yashyizeho Ifoto Y’Ururpfu

Patrick Muyaya uvugira Guverinoma ya DRC yashyize ifoto kuri X yitunze intoki zishushanya imbunda bamushyize ku mutwe, yipfutse umunwa nk’umuntu washimuswe bagiye kurasa.

Ni ifoto yitwa “profile photo”Muyaya yashyizeho mu minsi mike ishize.

Iyo foto yatangaje abadipolomate batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Amb Olivier Nduhungirehe.

Mu magambo asa natangara, Nduhungirehe yanditse ati:” Noneho murebe ifoto Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yishyizeho!”

Muyaya yishyizeho ifoto idasanzwe

Muyaya aherutse kubwira abanyamakuru bo mu gihugu cye ko nawe ateganya kuzajyana nabo mu gice kirimo intambara cyo mu Burasirazuba bwa DRC.

Abantu bamwe bavuze ko Muyaya ashobora kuba ari kwikungurira urupfu!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version