Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuvuno Museveni Ari Guca Ngo Azatsindire Manda Ya Karindwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Umuvuno Museveni Ari Guca Ngo Azatsindire Manda Ya Karindwi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2022 12:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe abaturage ba Uganda muri rusange bataribagirwa amasasu yishe abaturage bamaganaga itorwa rya Perezida Museveni riheruka, ubu  i Kampala hari undi mugambi uri gutunganywa w’uko Itegeko nshinga ryahindurwa hagashyirwamo ingingo ivuga ko Abadepite ari bo batora Umukuru w’Igihugu.

Kurasa abantu bari bashyikiye Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine byakuye umutima bamwe mu batuye Uganda bituma babona ko urugomo rwaranze ishyaka riri ku butegetsi muri kiriya gihugu, National Resistance Movement, mu myaka myinshi yahise rugihari.

Ni urugomo rwagaragaye mu gihe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni witwa Dr Kizza Busingye yiyamamarizaga kuyobora Uganda, inzego z’umutekano za kiriya gihugu zikamukorera ibya mfura mbi.

Ni kenshi ibinyamakuru byo muri Uganda byarekanye abayoboke ba Besingye bakubitwa na Polisi ya Uganda ndetse hari n’ubwo yigeze kubuzwa kuva iwe.

Taarifa izi neza ko Perezida Museveni afite gahunda ihamye yo kuzongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora azaba mu mwaka wa 2026.

Icyo gihe azaba afite imyaka 82 y’amavuko kandi muri iyo myaka yose, igera kuri 40 azaba ayimaze ategeka Uganda.

Guhindura Itegeko Nshinga Hagamijwe Ko Abadepite Ba NRM Ari Bo Bazatora Perezida…

Bizwi neza ko abenshi mu bagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda ari abo mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM.

Muri iki gihe rero, ubutegetsi bwa Museveni buri gutegura uburyo bwo guhindura uko amatora agenda kugira ngo Abadepite( Intumwa za rubanda) bazabe ari bo bazatora Umukuru w’Igihugu.

Uyu mugambi nunonosorwa ugashyirwa mu bikorwa, bizatuma abaturage ba Uganda muri rusange atari bo batora Umukuru w’Igihugu cyabo, ahubwo akazatozwa n’itsinda ry’Abadepite ba NRM kuko ari nabo biganje mu Nteko.

Andi mashyaka akomeye muri Uganda kugeza ubu ni National Unity Platform ( NUP) rya Bobi Wine, ishyaka Forum for Democratic Change( FDC) rya Kizza  Besigye n’irindi ryitwa Democratic Party riyoborwa na Norbert Mao.

Icyo abenshi mu bakurikiranira hafi ibibera muri Uganda bahurizaho ni uko guhindura imigendekere y’amatora muri kiriya gihugu bizatuma umubare w’abazatora undi muntu utari Museveni ugabanuka.

Nyuma y’amatora aheruka muri iki gihugu, hari abavuze ko Bobi Wine ari we wari watsinze ariko NRM imwiba amanota.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibyavuzwe bamagana NRM na Perezida Museveni byakongera kubaho, ‘abakada ba NRM’ bari gukora uko bashoboye ngo imitorere ihinduke, bizakorwe n’Abadepite gusa.

Mu matora aheruka imibare yerekanaga ko mu bantu 10, 744, 319 batoye, abagera kuri 35.08% batoye Bobi Wine.

Ni umubare munini weretse abo muri NRM ko amatora yongeye kugenda nk’uko yagenze ubushize, hari ibyago byinshi ko Umukandida wabo yazatsindwa.

CMI ibirimo…

Ikindi ni uko ubutegetsi bw’i Kampala bwashatse undi muvuno kugira ngo abaturage, cyane cyane abize, bahugire ku bindi bibazo biri mu gihugu mu gihe ku rundi ruhande hari itsinda riri gushaka uko Itegeko nshinga ryahindurwa mu mayeri.

Uwo muvuno ni uwo gukoresha abakozi bo mu Rwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa Uganda mu kurangaza abaturage rubereka ko ibyo abantu bagombye gutindaho hatarimo amatora yo mu mwaka wa 2026 ahubwo bagombye kwibanda ku bibazo by’uburezi, ubuzima( COVID-19 by’umwihariko) n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ricumbagira.

Undi muvuno wa vuba aha ni ukohereza ingabo za Uganda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhirukana abarwanyi ba ADF.

CMI iri gukora uko ishoboye ngo abaturage ba Uganda bamare igihe kinini baganira ku rugamba ingabo zabo zirimo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kurusha uko bashyira umutima ku bibera mu gihugu cyabo by’umwihariko umugambi wo guhindura Itegeko nshinga rya Uganda uri gutegurirwa muri NRM.

Undi muvuno uherutse gucibwa n’ubutegetsi bwa Uganda ni ushingiye ku nkuru y’uko hari itsinda ry’abantu bashatse imyambaro y’ingabo za UPDF bagamije kugirira nabi abasivili bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hanyuma bikitirirwa ingabo za Uganda.

Nk’aho ibyo bidahagije ngo birangaze abaturage, ibyinshi mu bitangazamakuru bya Uganda bivuga ko kuba Uganda yarohereje ingabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byakuye u Rwanda umutima.

Ibi bivugwa hagamijwe gukangurira abaturage ba Uganda guhoza amaso ku Rwanda nk’aho arirwo kibazo bafite.

Hagati aho, ubuyobozi bwa CMI ntibwigeze butezuka k’ugukorana n’abanzi b’u Rwanda barimo na Kayumba Nyamwasa.

Mu Ukuboza, 2021, umuyobozi wa CMI Major Gen Abel Kandiho yasuye Nyamwasa baraganira.

Gen Kandiho

Nyuma y’uko itangazamakuru ryo mu Rwanda mu buhanga bwaryo rishoboye kumenya ibya ruriya rugendo, byababaje ubutegetsi bw’i Kampala.

Mu nkiko zo mu Rwanda hashize igihe haburanishwa imanza z’abantu bakurikiranyweho gukorera umutwe P5 uyoborwa na Nyamwasa.

Mu buhamya bwabo mu nkiko bamwe bavuze uko bakoranaga na Kayumba Nyamwasa ndetse n’inzego za Politiki na gisirikare za Uganda.

Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wabaye mubi kugeza ubwo umupaka ubihuza ufunzwe.

Wafunzwe guhera muri Werurwe, 2019 kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga wari ugifunzwe.

TAGGED:Bobi WinefeaturedIshyakaMuseveniRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusesabagina Yanze Kwitaba Urukiko rw’Ubujurire
Next Article FDLR Yashyizeho Imisoro Ku Baturage Muri Rutshuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?