Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu avuga ko muri Werurwe 2025 abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazatangira gutegurirwa kuzabana n’abandi ubwo bazaba barangije igihano cyabo.
Abo bantu barimo ba ruharwa bakatiwe gufungwa imyaka 25 kuzamura.
Bizimana ati: “Abakoze Jenoside basigaye muri gereza ni abahawe ibihano bikomeye, bakatiwe hejuru y’imyaka 25 n’aba burundu. Barimo ba ruharwa batigeze bemera uruhare rwabo muri Jenoside, baticuza, badasaba imbabazi, bagitsimbaraye. Ariko hari n’abenshi cyane bateye intambwe bagororotse, bakeneye kumenya aho igihugu kigeze ngo bazashobore kubana n’abandi neza.”
Mu rwego rwo kubagorora, Minisiteri yateguye gahunda yo kubahuriza hamwe, igihe basigaje amezi nk’atatu kugira ngo barangize igihano.
Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri buvuga ko buzahuza abo bantu na bamwe mubo biciye bakaganira.
Bizabafasha kubategura kugira ngo igihe bazababona babarekuye batazakuka umutima.
Mu gihe cyatambutse, hari ubwo uwarokotse yabonaga uwamuhemukiye yafunguwe, akikanha akajya kubaza kuri Minisiteri uko byagenze ngo uwo muntu abe amubona hafi ye!
Bizimana yagize ati:… Ariko igihe bazaba bategujwe ko ya myaka igiye kurangira bakitegura kubana na bo, bizanabafasha igihe bageze aho bari batuye.”
MINUBUMWE ivuga ko yumvikanye n’Urwego rw’igihugu rushinzwe igororero ko bazajya bareba igororero babahahurizamo, bakaba ari ho bigishirizwa.
Bizakuraho impungenge z’abibazaga uko bizagenda mu kurekurira hafi mu gihe kimwe abagize uruhare muri Jenoside.
Eric Havigimana wo mu Karere ka Gisagara, umwe mu bari bafite izo mpungenge agira ati: “Singira masenge, singira bakuru banjye cyangwa bashiki banjye. Iyo mbonye icyototera gusubiza u Rwanda aho rwavuye mpita ngira igishyika, nkashaka gutabaza mu mbaraga zanjye. Rero uyu munsi numvise ko bimwe natekerezaga ko byakototera igihugu cyose, Leta y’Ubumwe yabitekerejeho.”
Yabwiye Kigali Today ko izo mpungenge yari afite ahanini zari uko hari abantu bakuru bagize uruhare muri Jenoside batahindutse
Yumvaga atewe impungenge n’abantu bakuru bazafungurwa, bakaba bacengeza mu bato ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuri ubu mu magororero yo mu Rwanda hari abafungiye icyaha cya Jenoside babarirwa mu bihumbi 22.
Muri bo harimo abagiye kurangiza ibihano n’abakatiwe burundu.