Ubuyobozi bwa RwandAir Cargo bwatangaje ko nubwo ibibazo bimaze iminsi mu Burasirazuba bwo Hagati byagize ingaruka ku bikorwa byacyo hari kurebwa ibyo bwakoreraga muri kiriya gice byakorerwa n’ahandi.
Aho harimo Istanbul muri Turikiya na Jeddah muri Arabie Saoudite.
Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Gakwaya Jean Bosco yabwiye RBA ko ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bwo Hagati byagize ingaruka ku bigo bitwara abagenzi mu ndege, n’ibitwara imizigo birimo n’icyo ayoboye.
Ati: “Ibibazo byabaye mu Burasirazuba bwo Hagati byagize ingaruka zikomeye kuri RwandAir Cargo kubera ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari isoko rikomeye ku bucuruzi bwayo.”
Avuga ko nubwo ibyo byabaye, habayeho gukomeza gukora ingendo ‘zidasanzwe’ zijya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Gakwaya yagaragaje ko RwandAir Cargo iri kwiga uko yakwagurira amasoko yayo mu byerekezo bitandukanye.
Ati: “RwandAir Cargo iri gukora umushinga wo kwagura ibikorwa byayo n’urusobe rw’ingendo kandi hari amasoko mashya ari gukorerwa inyingo z’ubushakashatsi kandi amakuru yayo azatangazwa vuba.”
Mu ho RwandAir Cargo iteganya kwagurira ibikorwa byayo harimo mu Mujyi wa Jeddah, Istanbul ndetse no muri Oman.
RwandAir Cargo ifite kandi gahunda yo kongera ubushobozi bwo gutwara imizigo mu ndege zitwara abagenzi ndetse no kongera ibikorwa byayo byo gutwara imizigo muri rusange.
Aho irangamiye handi harimo amasoko mashya muri Afurika.
Ibihugu RwandAir Cargo itwaramo imizigo myinshi kugeza ubu ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Bwongereza.
Mu 2025, ingano y’ibyatwawe n’indege ya RwandAir itwara imizigo yiyongereyeho 2,4% igera kuri toni 6.257, zivuye kuri toni 6.113 mu 2024.

