Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyahudi Yakinnye Filimi Ari Umu Nazi Wa Hitler
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuyahudi Yakinnye Filimi Ari Umu Nazi Wa Hitler

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2023 1:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Daniel Donskoy ni Umuyahudi wo muri Israel ariko ukomoka mu babyeyi b’Abayahudi  bakuriye mu bihugu bitandukanye; Uburusiya n’Ubudage. Aherutse guhabwa ikiraka cyo gukina filimi ari Umunazi.

Abanazi bari abayoboke b’ishyaka rya Hitler ryakoreye Abayahudi  Jenoside.

Inshingano ye muri iyo filimi yari kuba ari Umunazi wambara ikirango cy’Abanazi  kitwa Swastika kandi akaba ari umugiraneza wakoze uko ashoboye ngo arokore agakobwa kitwa Anne Frank.

Aka gakobwa kari Umuyahudikazi ( mu mateka) waje kwihisha igihe kirekire ariko akaza gupfa yishwe n’indwara ya typhus kubera kubura kivurira.

Anne Frank mu mwaka wa 1941

Anne Frank yasigaye mu mateka y’isi kubera ubwenge yagize bwo kwandika mu gatabo gato yari yarahunganye ibyabaga aho yacaga hose.

Ibyo yanditse byizerwa cyane n’abanyamateka kuko byanditswe n’umuntu wabibonye kandi wari ukiri muto k’uburyo atari azi ibya Politiki yo mu gihe cye k’uburyo byari butume ashyira amarangamutima mu nyandiko ze.

Igitabo yanditse kitwa ‘Le Journal D’Anne Frank’.

Wa Muyahudi wo muri Israel wakinnye muri filimi ari Umu Nazi aherutse kuvuga ingorane umuntu nkawe ahurira mu mukino nk’uyu.

Daniel Donskoy w’imyaka  33 y’amavuko avuga ubwo yahabwaga inshingano zo gukina ruriya ruhare(rôle), yabitekerejeho asanga nta mpamvu yo kubyanga.

Yari asanzwe akina uruhare( rôles) rw’Abayahudi batandukanye muri filimi zivuga ku mateka yabo.

Uyu mugabo aba i Berlin mu Budage.

Inyandikoa Anne Frank yasize yanditse ibitswe neza mu Budage

Yabwiye The Jerusalem Post ko yakinnye filimi nyinshi, azikina ari Umuyahudi ndetse hari n’iyo yakinnye ari Umupadiri wa Kiliziya Gatulika.

Ibyo ubwabyo ntacyo byamukozeho ku mbamutima ze, ariko ubwo yakinaga ari umusirikare w’Umu Nazi wambaye ikirango cya Hitler, ngo yumvise hari icyo umutimanama we umushinja.

Avuga ko ubwo yari ari mu cyumba bakiniramo, yambaye iyo myenda twavuze haruguru, yaje kwibuka ko abasekuru be bahizwe kandi bicwa nabi n’Abanazi.

Icyakora mbere yo gukina ari Umu Nazi yabanje kubiganirizaho ababyeyi be( Se na Nyina na b’abo kwa Sekuru), bamutera utwatsi.

Baramubwiye bati : ‘Uramenye, ibyo ntubikore!”

N’ubwo abo mu muryango we bamutwamye, bakamubwira ko ibyo agiye gukora bidakwiye, we yahisemo gukora akazi ke kinyamwuga yirengagiza amarangamutima y’uwo ari we wese.

Avuga ko yasanze ari ngombwa ko umukinnyi abanza kuganira n’abo akeka ko ibyo azakina byazagiraho ingaruka, akabasobanurira icyo agamije.

Daniel Donskoy asanga iyo myitwarire ifasha kurinda ko havuka urwikekwe cyangwa urwango hagati y’umukinnyi n’abafana be.

Ikindi yishimira ni uko atakinnye ari umwicanyi ahubwo yakinnye ari umutabazi kandi akina atari umuntu uhigwa.

Yishimira ko akina filimi nyinshi ari umunyapolitiki cyangwa se afite aho ahuriye nayo, akavuga ko uwo ari wo mujyo azakomerezamo.

TAGGED:AbayahudiAnneFilimiFrankHitlerJenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Umuryango Yagize Icyo Avuga Ku Miryango Y’Abatutsi Yazimye
Next Article Fulgence Kayishema Yari Yariyise Umurundi Donatien Nibashumba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Davido Yashyizwe Mu Kigo Gitegura Grammy Awards

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?