Itangazamakuru, Sosiyete Sivile…Baravuga Iki Ku Nkubiri Yo Gufunga Inganda Z’Inzoga?

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Icyo abantu babivugaho.

Taarifa Rwanda yaganiriye n’abanyamakuru n’umukozi muri sosiyete sivile bagira icyo bavuga ku ifungwa ry’inganda Rwanda FDA ivuga ko zikora inzoga zitujuje ubuziranenge. Hari uwo mu Ingufu Gin wagize icyo abivugaho…

Alex Ngarambe ni umunyamakuru kuri Radiyo mpuzamahanga y’Abadage DW, agakorera na The East African.

Avuga ko niba koko izo nzoga zitujuje ubuziranenge, guhana izo nganda zizikora ari ikintu cya ngombwa.

Gusa avuga ko nubwo ibyo bikwiye, ikidakwiye ari ugufunga inganda.

Ati: “ …Gufunga inganda byo simbishyigikiye kuko byatumye hari abantu bahinduka abashomeri. Inzego bireba zagombaga kwicarana naba nyiringanda bakemeranya uko bakosora icyo kintu aho kubafungira.”

Asanga abagizwe abashomeri n’ifungwa ry’izi nganda bahemukiwe kandi baje kwiyongera ku bandi bashomeri igihugu gifite.

Ikindi ni uko iyo inganda zifunzwe, bihombya igihugu imisoro cyangwa amahoro zatangaga, akemeza ko hari ubundi buryo ibintu byari bukorwe hadafunzwe ibikorwaremezo byahaga abantu umugati.

Rwabuneza Anastase nawe ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yemeza ko ibyo inzego za Leta zakoze bikwiye.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko nubwo politiki ya Made in Rwanda ikwiye gushyirwamo imbaraga, igikwiye kurushaho ari ukureba niba abanyenganda batabyuririraho bakagurisha ibintu byangiza kandi bya make.

Anastase Rwabuneza.

Avuga ko nta kugongana kuri hagati ya Politiki ya Made in Rwanda na politiki y’ubuziranenge, ahubwo yemeza ko gukora ishoramari bigomba kugendana no kubahiriza amategeko y’igihugu.

Ati: “Uwiteje imbere akaba umushoramari agomba no gukurikiza politiki y’igihugu y’ubuziranenge. Niba inzego za Rwanda FDA, RSB, Polisi na RIB zararebye zigasanga hari ibikwiye gukorwa mu kurinda ubuzima bw’abaturage kuko umutungo ukomeye igihugu gifite ari abaturage bacyo nsanga ibyo bikwiye kandi na Perezida wa Repubulika ajya abivuga. Igihe waba ufite abaturage b’ibisenzegeri ibyo bindi ntacyo byaba bimaze.”

Yunzemo ko ahubwo igenzura nk’iri rikwiye kwagukira no mu bindi bicuruzwa kandi rigakorwa guhera mu ntangiriro z’uko ikintu runaka kiri gukorwa, bigakomeza kugeza kigeze ku isoko.

Rwabuneza avuga ko ba nyiri inganda bahemutse bakoresha nabi uburenganzira bwo gukora, ahubwo bahitamo gukora uko batabyemeranyijeho n’abashinzwe gutanga ubwo burenganzira.

Kuri we, kuba inzoga ifite alukolo ya 45% by’ibiyigize byose kandi ikagura Frw 1500 ari munsi y’amafaranga agura icupa rya Bralirwa cyangwa Skol rifite santilitiro 65 b byerekana kutita ku buzima bw’abaturage.

Kuba inzoga nk’iyo iba ihendutse kandi yangiza umubiri w’umuntu uyinyoye ku rwego rwo hejuru, ubukana bwayo bukagira ingaruka mu mutekano muke…bigaragaza kutita ku buzima bw’abaturage.

Umwe mu bakozi ba Ingufu Gin Ltd utashatse ko dutangaza amazina ye yabwiye Taarifa Rwanda ko icyemezo cy’ubuyobozi kigomba kubahwa.

Mu butumwa yaduhaye akoreshe WhatsApp yanditse ati: “Itangazo rirahari rifunga inganda niribuza gutumiza hanze spirit. Ndumva bihagije. Ni icyemezo cy’ubuyobozi bw’igihugu kigomba kubahirizwa. Nta bindi!”

Umwe mu bakozi ba Sosiyete sivile witwa Evariste Murwanashyaka ukora muri CLADHO yabwiye Taarifa Rwanda ko kuba hari hashize igihe ziriya nzoga zigurishwa zitarafungwa, byatewe n’amayeri y’abazenga.

Avuga ko ubwo bigaragaye, igikwiye ari ukuzihagarika kandi abajyaga bazazamaza bakajya babanza gushishoza.

Yagize ati: “…Kuba haratinze gufatwa ibyemezo, umuntu yavuga ko abazikora bakoreshaga amayeri agoye gutahura. Nka CLADHO twasaba ko hajya haba ubugenzuzi buhoraho, abagize uruhare mu gutuma inzoga zangiza abantu bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

Murwanashyaka Evariste.

Murwanashyaka avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko hari n’abana bahabwa inzoga nk’izo.

Ashingiye ku nzoga iherutse kwica umwana wo mu Murenge wa Musebeya muri Nyamagabe, asanga gukirikirana abakora ibyo byaha bikwiye kwihutishwa, bakabera abandi urugero, ntihazagire ubisubira.

Uretse uwo mwana, hari abandi bantu 37 baguwe nabi nyuma yo kunywera izo nzoga mu bukwe bwabereye mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Sekera, Umurenge wa Musebeya, Akarere ka Nyamagabe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *