Mu Mafoto: Uko Abimukira Biroshye Muri Espagne Benshi Bakahagwa

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Bemeye gusimbuka inkuta ndende ziriho senyenge.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Espagne yatangaje ko nibura abantu 67 bapfuye nyuma y’uko abimukira bo muri Maroc bagera hafi ku 50,000 binjiye mu gace ka Ceuta hagati yo kuwa Kane no kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize.

Ubwinshi bwabo no kwiroha mu mazi byari biteje akaga kanagaragazwa n’amafoto yafashwe n’abanyamakuru bayifatiye cyangwa bayahawe n’abandi.

Ubwami bwa Espagne ntibushaka ko hari abantu babwinjiramo uko bishakiye.

Bamwe bazamutse uruzitiro rwa Tarajal rw’umupaka w’u Burayi n’Amajyaruguru ya Afurika, ariko abenshi binjiye muri ako gace banyuze mu nyanja.

Uku kwinjira kw’abimukira ku bwinshi kwarengeje ubushobozi bw’inzego z’ubutabazi zaho, bituma havuka ikibazo gikomeye cy’ubutabazi ku bantu bari bashyize ubuzima bwabo mu kaga ngo bakunde bagere mu gihugu bita ko kibayeho neza.

Abashoboye kurenga urwo ruzitiro bageze yo basanga ibikoresho n’ubufasha bwo kubavura ari bike kandi badashobora kongera gusubira inyuma.

Abenshi baraye mu mihanda yo muri Ceuta, mu gihe nibura 48,000 bashoboye gusubira iwabo nubwo bitari byoroshye.

Bamwe mu bimukira bahise berekeza aho baje baturutse nyuma yo guhura n’abashinzwe umutekano cyangwa kumenya ko bari bufungirwe muri Ceuta igihe kitazwi.

Kubafunga byari bukorwe mu rwego rwo kubanza kubaha igihe cyo gusaba uburenganzira bwo kuba abimukira mu buryo bukurikije amategeko bitaba ibyo bagahambirizwa.

Ku nkombe za Ceuta ubu hari ibisigazwa by’ibintu byakoreshejwe muri urwo rugendo, birimo ibikoresho bifasha abantu kureremba mu mazi n’ibindi bintu byinshi bari bitwaje.

Ceuta imaze igihe kirekire ifatwa nk’inzira y’ubusamo abimukira bacamo bava mu Majyaruguru ya Afurika bagana i Burayi.

Ariko ubwinshi bw’abimukira binjiye mu Cyumweru gishize bushobora kuba bwaratewe n’icyemezo cy’urukiko cyafashwe muri Kamena(6), 2026 cyabujije ubuyobozi guhita busubiza inyuma abimukira bageze muri Ceuta cyangwa muri Melilla banyuze mu nyanja.

Ahubwo, cyasabye ko buri muntu asuzumwa ku giti cye hakurikijwe amategeko.

Minisiteri y’Umutekano muri Espagne yavuze ko “hari impungenge z’uko imiyoboro y’abacuruza abantu iri gukoresha icyo cyemezo cy’urukiko mu gushishikariza abimukira badafite ibyangombwa, cyane cyane urubyiruko, gukomeza kwinjira.”

Ibyabaye mu minsi ishize byongeye kwereka isi ko ubusumbane mu mibereho y’abayituye buzahora butera bamwe kujya aho babona ko hari amahirwe y’imibereho myiza niyo kujyayo byaba bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubukene butuma abenshi biyemeza kujya mu mahanga niyo byaba bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga.
Abashoboye kwambuka bagaragazaga ibyishimo byo kugera ku ntego zabo.
Polisi yashatse kubakoma imbere bayibera ibamba.
Ni ikibazo gikomeye ku buyobozi bw’ubwami bwa Espagne.
Bagombaga kubanza kuruhuka, abandi bashonje ku zuba ryinshi.
Inzego z’umutekano za Espagne ziyemeje kubabuza ko bose bayinjiramo.

Amafoto@Time Magazine

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *