Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Mu Bwongereza Ati: ‘Mu Rwanda Si Ahantu Ho Kwishisha’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuyobozi Mu Bwongereza Ati: ‘Mu Rwanda Si Ahantu Ho Kwishisha’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2023 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Suella Braverman ushinzwe umutekano imbere mu Bwongereza avuga ko abavuga ko mu Rwanda hazateza akaga abimukira bazahazanwa, bibeshya.

Avuga ko ahubwo mu Rwanda ari ahantu ho kwizerwa, ko nta muntu uhagera ngo ahagirire ibibazo atewe na Leta ihayobora cyangwa abaturage b’aho muri rusange.

Ubuyobozi bw’u Bwongereza bumaze iminsi mu biganiro na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Londres izoherereze Kigali abimukira batuzwe mu Rwanda mbere y’uko ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongerezwa bwemezwa.

Kubohereza mu Rwanda byagombye kuba byaratangiye ariko byaje kwitambikwa n’umwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu.

Rwavugaga ko kubohereza mu Rwanda bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihe hari muri Mata, 2022.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, iyi gahunda irakomeje kandi inkiko z’iki gihugu zemeza ko kohereza abimukira mu Rwanda bidatandukiriye amategeko.

Hashize igihe gito BBC ibajije Suella Braverman icyo avuga ku byigeze kuba mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo impunzi zigaragambyaga zivuga ko zirya ntizihage ndetse bikaza kugira ababigwamo, undi asubiza ko ibyo nta kintu abizi ho.

Yavuze ko uko byaba byaragenze kose, u Rwanda muri icyo gihe rwari rutekanye kandi ko rugitekanye.

Ati: “ Muri iki gihe turareba ibiriho mu mwaka wa 2023 ndetse n’indi izaza. Abacamanza bacu basanze gahunda dufitanye n’u Rwanda iciye mu mucyo kandi ntawe ihungabanyije. Mu Rwanda si ahantu ho kwishisha.”

Avuga ko gukorana n’u Rwanda mu byo kuhimurira abimukira ari ikintu kihutirwa.

U Bwongereza bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni $148 ruzifashisha mu gutuza no kwita kuri abo bimukira.

Perezida Kagame yigeze kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko abavuga ko rucuruza abantu bibeshya.

Yavuze ko Abanyarwanda ari abantu baha agaciro abandi kuko bazi icyo kugatakaza bivuze.

Perezida Kagame
TAGGED:AbanyarwandaAbimukiraBwongerezafeaturedKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingamba Za Burera Mu Kwikura Mu Ngaruka Za Kanyanga
Next Article Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Peteroli Byongeye Kugabanuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?