Ubwinshi bw’impanuka zikorwa n’abatwara amagare, abo zihitana, abakomereka n’abamugara buri mu byahagurukije Umuyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa byayo n’ituze rusange, Commissioner of Police ( CP) George Rumanzi ajya kuganiriza abakora tagisi ku igare. Babita ‘abanyonzi’.
Polisi ivuga ko ibyiciro byose by’Abanyarwanda bizegerwa bisobanurirwe akamaro ko gukoresha neza umuhanda.
Ni gahunda ndende yiswe Gerayo Amahoro.
Ubu bukangurambaga bwaraye bukomereje mu turere twose tw’umujyi wa Kigali( Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo).
CP George Rumanzi udakunze kugaragara mu bukangurambaga nk’ubu yabwiye abatwara abantu ku magare ko impanuka nyinshi ziterwa n’ibyo abakoresha umuhanda bafitiye ubushobozi bwo kwirinda.
Ati: “Umutekano wo mu muhanda twese uratureba waba ugenda n’amaguru, utwaye igare, moto cyangwa imodoka. Umurimo wanyu nk’abatwara abagenzi ku magare ugomba kuba unoze kandi ufite umutekano. Niyo mpamvu tugira ngo tubabwire ibyo mugomba guhindura, mukirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda. Ni impanuka ziri kwiyongera kandi ziterwa akenshi n’ibyo abakoresha umuhanda bafitiye ubushobozi bwo guhagarika.”
CP Rumanzi wigeze kuyobora ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye abanyonzi ko uko ikinyabiziga kiba gito mu ngano ari nako bigishyira mu kaga ko kuba cyagongwa n’ibikirusha ubugari bityo ko ugitwaye hari ibyo aba agomba kwigengeseraho.
Yongeyeho ati: “…Mwebwe mutwara amagare mufite ibyago byinshi muramutse mugonganye n’ibinyabiziga ariko namwe mugomba kwirinda guhutaza abanyamaguru.”
Yabagiriye inama yo kuzirikana ko iyo bavuye mu ngo zabo baba bazanywe no guhaha, bakaza kugeza amahaho mu ngo zabo amahoro.
Iyo ngo ni ingingo buri muntu wese ukoresha umuhanda yagombye kuzirikana.
Bimwe mu byo abatwara amagare bagomba kuzibukira harimo gufata ku binyabiziga bigenda, kwirinda umuvuduko ukabije, guhagarika gutwara igare bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kutagendera hagati mu muhanda no kubahiriza imihanda ifite icyerekezo kimwe.
Basabwe kandi kubaha inzira zagenewe abanyamaguru, kwirinda gutwara imizigo iremereye rimwe na rimwe ibangamira urujya n’uruza no kubaha ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana yasabye abatwara amagare kwirinda ibihano bubahiriza ibyo basabwa.
Ati: “Twakomeje kubibutsa kubahiriza amategeko agenga umuhanda ariko byaragaragaye ko ibindi binyabiziga bibyubahiriza bigahagarara aho abanyamaguru bambukira ariko ukabona utwaye igare araje n’imitwaro akambuka. Ntibikwiye ko mufatirwa ibihano bibabuza gukomeza gukora, ahubwo mwubahirize ibyo musabwa muharanire ituze n’umutekano mu muhanda.”
Imibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) igaragaza ko abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 350 bapfa buri mwaka bazize impanuka ku isi, aho zifata umwanya wa munani mu guhitana benshi zikaba iza mbere mu guhitana abari hagati y’imyaka 5-29.
Raporo y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko hafi 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu(6) ya mbere y’uyu mwaka, zaturutse ku batwara moto n’amagare.
41% by’impanuka ziba mu muhanda ziba zagizwemo uruhare runaka n’abatwara amagare.