Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), Felix Namuhoranye yabwiye abandi bayobozi bakuru ba Polisi bateraniye i New York mu Nama ibahuje ko iyo u Rwanda rugiye kubungabunga amahoro aho rwabisabwe, rubikora neza kandi bigashingira ku miterere y’igihugu n’imibereho y’abaturage.
DIGP Namuhoranye avuga ko gukorera mu murongo w’indagaciro z’abatuye ibihugu runaka kugira ngo umusanzu wo kuhagurura amahoro utange umusaruro, ari ingenzi.
Inama yabivugiyemo ni iya gatatu y’Umuryango w’abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022) ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere amahoro arambye n’iterambere binyuze muri Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.”
Uyu muyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda avuga ko amahoro ari yo shingiro ry’iterambere ryose abantu bageraho.
Avuga ko mu Rwanda, intego nkuru kuri Polisi y’u Rwanda ari uguharanira ko abaturage barwo bagira ituze n’umutekano usesuye bityo abaturage bagashishikarizwa gushyira imbaraga mu bibateza imbere.
Namuhoranye avuga ko iyo hari ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi n’abaturage, biba ingenzi mu gufasha Polisi kugeza amahoro ku baturage ishinzwe kurinda.
DIGP Namuhoranye asanga ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo by’abaturage butuma abaturage bazera Polisi kuko baba babona ibikorwa byayo kandi bibafitiye akamaro ariko nabo babigizemo uruhare.
Ati: “Polisi nk’urwego na Polisi nk’inshingano bigomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose nta vangura kandi ni ngombwa mu kubaka icyizere no guteza imbere ubutabera, ibyo byose bikaba ari urufunguzo rwo kwimakaza amahoro arambye n’iterambere.”
UNCOPS 2022 ni inama ihuza Abaminisitiri, abayobozi ba Polisi n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Ibera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo bafate ingamba zo gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere mpuzamahanga kuri bose binyuze mu guhuza imbaraga za Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.