Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Ya Centrafrique Ari Mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye Komiseri Mukuru wa Polisi ya Centrafrique witwa Bienvenu Zokoue uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

Centrafrique ni kimwe mu bihugu by’Afurika u Rwanda rwoherejeyo abapolisi mu  kuhagarura umutekano no kuwubungabunga.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda handitse ho ko abayobozi ba Polisi z’ibihugu  byombi bari businye amasezerano y’ubufatanye.

Abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bakiriye mugenzi wabo uyobora iya Centrafrique

Birumvikana ko aya ari amasezerano avuguruye kuko  hari hasanzwe hari imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

- Kwmamaza -

Akandi karusho ku bufatanye bw’abapolisi b’u Rwanda n’aba Centrafrique ni uko abapolisi bose ba UN bakorera muri kiriya gihugu bayoborwa n’Umunyarwanda witwa Commissioner of Police( CP) Christophe Bizimungu.

Yahawe izi nshingano muri Kamena, 2021, asumbuye Umufaransa witwa Major General Pascal Champion.

Mu 2008 nibwo yinjiye muri Polisi avuye mu ngabo z’u Rwanda, icyo gihe yari Major. Yahise agirwa umuyobozi w’Ishami ryari rishinzwe Ubugenzacyaha, ryitwaga CID.

Yanayoboye Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Umuyobozi wa Polisi ya Centrafrique ni muntu ki?

Umuyobozi wa Polisi ya Centrafrique Bienvenu Zokuoue yabaye Komiseri mukuru wa Polisi ya Centrafrique mu mwaka wa 2018.

Ikinyamakuru cyo muri Centrafrique kitwa Centrafrique Le Defi kivuga  ko yavuye mu ngabo za kiriya gihugu afite ipeti rya Colonel.

Mbere yayoboraga ikigo cya Centrafrique gishinzwe guhashya  by’umwihariko abajura.

Mu Gifaransa bakita Office Central de Répression du Banditisme –OCRB.

Mu mwaka wa 2002 yize ibyerekeye imikorere ya Polisi nyuma akomereza mu kazi mu nzego z’umutekano. Yakoze no mu ngabo zishinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’igihugu zigize ikitwa compagnie nationale de sécurité –CNS.

Yize kandi amasomo ya gipolisi mu rwego rwo hejuru, ayigira mu ishuri ryo Misiri ryitiriwe Hosni Moubarack wahoze ayobora Misiri.

Yibanze cyane cyane ku masomo yo gukumira no guhashya abakora iterabwoba.

Nyuma yize muri Mali mu ishuri ryigisha uko abantu babona kandi bagatsimbataza amahoro, mu kigo  kitwa Lécole de maintien de la paix de Bamako.

Ni umugabo wagiriye igihugu cye akamaro ndetse no mu bihe bigoye cyane.

Yakoze uko ashoboye ahangana n’abantu bateje umutekano mucye mu mwaka wa 2013  ubwo Seleka na Anti Balaka aho umwe aciye undi yahacishaga umuriro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version