Perezida Kagame Yatangiye Uruzinduko Muri Qatar

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Qatar, rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yakiriwe na Amir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, baganira “ku mubano w’ibihugu byombi n’inzego z’ubutwererane zikomeje gutanga umusaruro hagati y’ibi bihugu,” nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe kwakira abashyitsi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Qatar, Ibrahim Yousif Fakhro, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Misfer Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura.

Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy’indege / Ifoto ya Qatar News Agency

Perezida Kagame aheruka muri icyo gihugu mu Ukwakira 2021 ubwo yakirwaga na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu ngoro ye izwi nka Amiri Diwan, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Qatar ifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, wiyongera ku bucuti bwihariye bwa Perezida Paul Kagame na Emir Sheikh Al Thani.

Muri Mata 2019 yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, abayobozi bombi batemberana ibice bitandukanye birimo Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Urwo ruzinduko rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye bugamije guteza imbere inzego z’umuco, siporo, ubukerarugendo, ibijyanye n’ingendo z’indege n’ibicuruzwa.

Icyo gihe kandi mu Rwanda hatangiwe igihembo mpuzamahanga cyo kurwanya ruswa cyamwitiriwe, kizwi nka Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani Anti-Corruption Excellence Award.

Ibihugu byombi binafitanye umubano mu bya gisirikare, aho nko muri Mutarama 2021 ba Ofisiye babiri ba RDF basoje amasomo muri Qatar nk’abapilote. Muri uwo mwaka hanakozwe ingendo z’abagaba b’ingabo, haganirwa ku kwagura ubufatanye mu bya gisirikare.

Perezida Paul Kagame aheruka no kuzamura mu ntera Lieutenant Colonel Bernard Niyomugabo amuha ipeti rya Colonel, anamuha inshingano nshya zo guhagararira ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

U Rwanda na Qatar kandi bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi.

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byashinze mu Rwanda ikigega cya miliyoni $250 cyiswe Virunga Africa Fund I, kigiye gushora imari mu nzego zitandukanye zizihutisha ubukungu n’imibereho by’abatuye Afurika.

Ni ikigega gifitwemo ishoramari n’ibigo bibiri: Ikigo cy’Ishoramari cya Leta ya Qatar (Qatar Investment Authority, QIA) n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Ibihugu byombi kandi birimo gufatanya mu guteza imbere ubwikorezi bw’indege binyuze mu mikoranire ya Qatar Airways na RwandAir, iganisha ko icyo kigo cya Qatar kizegukana 49% by’imigabane mu kigo cy’indege cy’u Rwanda.

Muri ubwo bufatanye, mu Ukuboza 2021 RwandAir yatangije ingendo zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Hamad (HIA) i Doha muri Qatar.

Ibi bihugu binafitanye amasezerano atuma Qatar igira imigabane 60% mu kibuga cy’indege cya Bugesera nikimara kuzura. Ubu imirimo y’ubwubatsi irakomeje.

Perezida Kagame aganira na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version