Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda ‘avugwaho’ imikorere mibi

Hari abakorera n’abigeze gukorera Croix Rouge y’u Rwanda babwiye Taarifa ko umuyobozi mukuru wa kiriya kigo abarenganya, kandi akaba yarashyizeho imikorere idahuje n’amahame agenga kiriya kigo(statut).

Hari abamushinje gukoresha umutungo wa Croix Rouge nk’umutungo we bwite. Ibi bituma hari abo arenganya nk’uko bamwe muri bo babitubwiye.

 Amaze igihe kinini ayobora Croix –Rouge y’u Rwanda

Appolinaire Karamaga yageze muri Croix Rouge y’u Rwanda muri 1997, akora akazi gasanzwe ariko aza kuzamurwa mu ntera.

- Advertisement -
Bwana Appolinaire Karamaga, Umunyamabanga mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda(Photo@IBIGWI)

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda muri 2005. Mbere yo kujya muri Croix Rouge yakoraga muri Minisiteri y’imibereho myiza y’abaturage.

Ageze muri Croix Rouge yashinzwe ishami ry’imishinga. Muri 2005 nibwo yagizwe Umunyamabanga mukuru wa kiriya kigo gifite inshingano y’ibanze yo kwita ku mbabare.

Uyu mwanya yawusimbuyeho Alphonse Karinganire. Muri icyo gihe Inama y’ubutegetsi ya Croix Rouge yayoborwaga na Hon Tito Rutaremara nyuma waje kuba Umuvunyi Mukuru wa mbere u Rwanda rwagize.

Hon Rutaremara yasimbuwe ku mwanya wa Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Croix Rouge na Bwana Dr Nzigiye Bernard, wahoze amwungirije.

 Bamushinja guhindura ibintu mu buryo buteza imikorere mibi…

Abakozi ba Croix Rouge babwiye Taarifa ko nyuma y’uko Bwana Appolinaire Karamaga ageze mu buyobozi bukuru bwa kiriya kigo, ibintu byatangiye guhinduka, bihinduka mu buryo bavuga ko byateje amacakubiri mu bakozi muri rusange no mu bagize inama y’ubutegetsi.

Bavuga ko Karamaga yahise aha Dr Nzigiye Bernard imodoka ihoraho yo kugendamo, bakemeza ko bwari uburyo bwo kumwiyegereza nka Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Croix Rouge y’u Rwanda.

Uku kumwiyegereza bavuga ko bwari uburyo bwo kumugira inshuti ya hafi mu rwego rwo kunoza imikoranire yabo.

Kubera ko uwari wungirije Dr Nzigiye witwa Claver Kabanda  atashimye imikoranire ya Karamaga na Nzigiye, yaje kweguzwa kuri uriya mwanya.

Hari ibigize statut igenga ikigo adakurikiza …

Abakozi batubwiye ko ubuyobozi bwa Karamaga Apollinaire budakurikiza amahame agenga kiriya kigo akubiye muri statut yacyo.

Urugero batanga ni uko mu ngingo ya 18 ya statut igenga kiriya kigo, handitsemo ko mu Nama y’ubutegetsi yacyo hagomba kubamo uhagarariye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, uhagarariye Minisiteri y’ubuzima, uhagarariye Minisiteri y’ubutabazi, uhagarariye Urugaga rw’abikorera(PSF), n’uhagarariye urwego rw’umutekano, bakaba bashinzwe ubujyanama.

Bavuga ko hari ingingo yirengagiza kandi ziri muri Statut

Kuba bariya bantu batari muri Nama y’ubutegetsi ya Croix-Rouge kandi imyanya yabo iteganjiwemo, hari abakozi batubwiye ko ari uburyo bwo guhishira ibikorerwa muri kiriya kigo bavuga ko bififitse.

Ikindi bavuga ko kigaragaza imikorere idahwitse ni uko mu Nama y’Ubutegetsi yashyizemo abantu babiri bafitanye isano, umwe akaba ari umubyeyi w’undi.

Uwo mubyeyi yashyizemo yitwa Guillaume Sebaganwa akaba ahagarariye Intara y’Amajyepfo mu Nama y’ubutegetsi, undi akaba ari  umuhungu we witwa Wilson Karasira, akaba ari we ushinzwe umutungo wose wa Croix Rouge.

Gushyira umubyeyi n’umwana we mu Nama y’ubutegetsi bavuga ko ari uburyo bwo kwiyongerera inshuti muri iriya nama kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa ku bwumvikane busesuye.

Nk’uko bivugwa, ngo kutubahiriza ibikubiye muri Statut y’ikigo bituma n’andi mategeko ikigo kigenderaho atubabahizwa.

Ikindi bavuga kidahwitse ni uburyo abakozi birukanwa bidakurikije amategeko agenga ikigo kuko n’ubundi ngo ntayo bagira.

Hari abirukanywe muri kiriya kigo bavuga ko byakozwe ku karengane…

Hari abakoze muri Croix Rouge y’u Rwanda babwiye Taarifa ko Karamaga Appolinaire yabirukanye bidakurikije amategeko.

Bemeza ko kubera ko  nta rwego rumuvuguruza afite, Karamaga afata ibyemezo ashatse, bimwe bikarenganya abakozi be.

Mu kubirukana ngo ntakurikiza amategeko agenga abakozi n’umurimo mu Rwanda.

Baduhaye urugero rw’umukozi wirukanywe mu buryo budakurikije amategeko agenga umurimo n’abakozi mu Rwanda akarega Croix Rouge akayitsinda ikamuha indishyi zigera kuri Miliyoni 20 Frw. Uwo mugore yitwa Cecile.

Mubo amaze kwirukana harimo:

Uwahoze ashinzwe ubugenzuzi( internal auditor) wirukanywe amuziza ko mu bugenzuzi yakoze  yarekanye inyerezwa ry’umutungo w’ikigo.

Hari undi wirukanywe uvuga ko n’ubwo mu ibaruwa imwirukana havugwamo impamvu z’ubukungu ariko ngo yaziraga  ko mu gihe yari ku mwanya w’ubujyanama mu by’amategeko( Legal Advisor) yagaragaje icyuho cyiri mu mategeko agenga Croix Rouge, asaba ko hakubahirizwa ibiri muri Statut y’ikigo kuko ariyo yemewe (official document) yagombye kuba igenderwaho.

Ibyo yahise abizira akurwa kuri uwo mwanya.  Uyu mugabo yitwa Jean Pierre Rwema.

Avuga ko yeretse Karamaga mu mibare ko hari imitungo ya Croix Rouge ikodeshwa na ba rwiyemezamirimo bahawe ayo masoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bakaba banishyura amafaranga make cyane ugereranyije n’agaciro kayo.

Akaba yarasabye ko hakorwa isesengura hakamenyekana amafaranga nyayo yagombye gukodeshwa iyo mitungo. Icyo gihe ngo Karamaga yamufashe nk’umuntu umurwanya.

Uyu wahoze ari umukozi wa Croix Rouge avuga ko yagaragarije Karamaga inshuro nyinshi ko stock ya Croix Rouge irimo ibintu bitandukanye birimo imyenda, amasabune, imiti, n’ibindi byinshi byangirika kandi byaraguzwe bihenze cyangwa byaratanzwe n’abagiraneza kugira ngo bifashe Abanyarwanda batishoboye, ariko ibyo bitekerezo Karamaga akabifata nko gusuzugura imikorere ye, aricyo avuga ko cyatumye amwirukana.

Undi wahoze akorera Croix Rouge akaza kwirukanwa mu buryo yita ko ari ubw’amaherere ni uwahoze akuriye ikitwa TASK FORCE witwa Paul Bizimana.

Bizimana avuga ko atigeze yishimirwa n’umukoresha we mukuru kuko ngo yamwikangaga ko ashobora gutanga amakuru y’ibibera muri kiriya kigo.

Avuga ko ibi byaje gutuma amanurwa mu ntera, abajije Shebuja mukuru impamvu yabyo ahita amwirukana.

Hari undi mukozi wadutangarije ko yazize ko yatanze igitekerezo cyamagana inyerezwa ry’umutungo ryakozwe na mwenewabo[wa Karamaga] wari ukuriye umushinga wakoreraga Gisagara na Huye.

Muri Croix Rouge havugwa ikigega cya baringa…

Abakoze muri Croix Rouge bavuga ko basize yo ikigega cya baringa . Bavuga ko buri kwezi bakatwa amafaranga ku mushahara angana na 3%  agashyirwa muri kiriya kigega. Bemeza ko ntawe ujya amenya imikorere yacyo.

Abo twaganiriye batakiri mu kazi bavuga bamaze imyaka myinshi bakorera ikigo ariko bamaze kwirukanwa basabye ayo mafaranga bagiye bakatwa babatera utwatsi.

Hari imitungo bavuga ko batazi aho irengera

 Abaduhaye amakuru bavuga ko uretse amafaranga aturuka ku baterankunga aza yarakorewe “budget” y’uko azakoreshwa, andi mafaranga yose yaba aturuka mu mitungo ikodeshwa y’ikigo, yaba amafaranga ava mu misanzu y’abanyamuryango, yaba n’andi ava mu bikorwa by’ubucuruzi ikigo gikora, nta namwe ajya akorerwa ingengo y’imari ngo hamenywe uko azakoreshwa.

Aba bakozi bagatanga urugero rw’inzu zubakiwe abatishoboye mu Karere ka Nyamasheke, Karamaga atanga amabwiriza y’uko bazakoresha amatafari ya bloc ciment inyuma, imbere bakubakisha ibiti.

Nyuma y’igihe gito zitashywe zatangiye gusenyuka.

Mu bugenzuzi bwakoze n’inzego zitandukanye bwagaragaje ko amakosa yakozwe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Byabaye ngombwa ko Karamaga afata amafaranga ya Croix Rouge ajya gusana ziriya nzu.

Bavuga kandi ko hari imitungo iri mu turere icuruzwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta musoro utangwa ku byinjiye kandi n’amafaranga yinjiye ntihamenyekana irengero ryayo.

Batanga ingero z’inzu ziri i Gisagara na Guest House iri i Nyanza, bakavuga ko uriya muyobozi wa Croix Rouge afatanya n’abakozi bo mu turere ziriya nzu zubatswemo  kugabana amafaranga ayiturukaho.

Kugira ngo ibibera muri kiriya kigo bikemuke, abaduhaye amakuru basaba inzego za Leta kuzafata umwanya zikinjira mu bibazo byavuzwe hejuru kugira ngo zirebe niba bifite ishingiro.

Bavuga ko biteguye gutanga ibimenyetso byose byafasha kugira ngo ibyo bita ‘ibibazo bidindiza Croix Rouge y’u Rwanda’ bikemuke.

Karamaga ntiyasubije kubimuvugwaho…

 Saa saba z’amanywa zirenzeho iminota mike, Taarifa yahamagaye Bwana Appolinaire Karamaga kuri telefoni ye igendanwa kugira ngo agire icyo avuga ku byo abakozi be na bamwe mu bo yahoze akoresha bamuvugaho ariko ntiyitabye telefoni ye.

Twamwandikiye ubutumwa bugufi (Short Message Services, SMS) tumubwira ibyo twifuza ko yadusubizaho ariko ntiyadusubije.

Ubwo butumwa kandi nibwo twamuhaye no kuri nomero akoresha kuri WhatsApp ariko inkuru yacu yatambutse atarasubiza.

Igihe cyose yagira icyo abisubizaho twabimenyesha abasomyi bacu.

Share This Article
4 Comments
  • Mwakoze inkuru nziza rwose nibyinshi mwavuze nimutitirize uriya Mugabo ikigo yakigize kuburyo nuyu mukozi wohasi usanzwe ashyiramo abafitanye isano

  • Yayayayayaya uyu munyamakuru utinyutse igihangange Karamaga Apollinaire wa Croix-Rouge Rwanda ninde?

    Abakorerabushake ba Croix-Rouge nitwe tumuzi cyane bikomeye.

    Kubonamo akazi utaraturutse hamwe nawe birakomeye cyane keretse uziranye n’inshuti ze zakadasohoka arizo DAF na DAT. Iyo agiye kwirukana umukozi wese ashaka gushyiramo mwenewabo cyangwa se mwenewabo wa DAF na DAT arabanza agahindurira umwanya uwo atibonamo akamuhimbira position, akamwima akazi kugeza amwirukanye.
    Ingero: yirukanwe uwitwa Antoine ashaka gushyiramo Mazimpaka, yirukana Virginia ashaka Nadine, yirukana Rwema ashaka Joselyne, yirukana Pascal ashakira umwanya murumuna we Robert, yirukana Franck ashaka Frolence ishumi rya DAT, yirukana Patrick ashaka umwanya wa Roluck, yegezayo Fred ashaka gushyiramo Felix, yirukana Museveni ashaka Kagoyire, yirukana Paul ategereje Forongo, yirukana Angelique ashakira umwanya Jacqueline, yirukana Gaëtan ashakira umwanya Zimirinda, etc.

  • Manza Tasrifa itaramenye amakuru ya 6000000Rwf y ruswa yahawe Perezida wa Board Dr Bwito nka Ruswa.
    Umuntu utari umunyamuryango ahabwa Rwf angana gutya kubera agahato ka SG, byarangiza ntibanajijishe ngo nareke gutoteza abakozi nagerageje kubyanga?

    Biteye agahinda kenshi kubona abakozi birukanwa kubera kwamagana akarengane na ruswa none ubukene mu muryango yabo buracumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version