Umuyobozi Wa RBC Atanga Inama Z’Uburyo Ubushakashatsi Bwanozwa

Prof Mambo Muvunyi Claude yabwiye abahanga bitabiriye Inama mpuzamahanga mu buvuzi n’ubuzima ko ari ngombwa ko ibyavuye mu bushakashatsi bihuzwa n’ibibazo bihari kugira ngo haboneke ibisubizo birambye mu buvuzi n’ubuzima.

Yabibwiye impuguke mu by’ubuzima ziteraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri yiga uko ubuvuzi bwanoga binyuze mu kubuha ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi.

Prof. Muvunyi Claude yavuze ko hakwiye kubaho gukorera hamwe mu kuziba icyuho hagati y’ubushakashatsi no kubushyira mu bikorwa.

Ati: ” Ntabwo intego y’ubushakashatsi yagerwaho hatabayeho gushyira hamwe. Dukeneye gusenyera umugozi umwe, tukazamura urwego rw’ubuvuzi rukigaragaramo ibibazo bityo bikaduha u Rwanda rutengamaye mu buvuzi”.

Kuri we, uruhare rw’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima ruzafasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye(SDG-3) mu cyerekezo u Rwanda rwihaye mu mwaka wa 2050.

Kongera imbaraga mu bushakashatsi n’ingamba zihamye zo gushyira mu bikorwa izi ngamba nibyo bizazamura urwego rw’ubuvuzi n’ubuzima by’Abanyarwanda.

Dr. Eric Remera uyobora Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu guhanga udushya na siyansi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima,RBC, yavuze ko abashakashatsi bitabiriye iyi nama bazerekana ibyo bakoze kugira ngo bibyazwe umusaruro kandi babisaranganye n’abandi b’abahanga.

Remera yagaragaje ko ubushakashatsi bwerekanye ko u Rwanda rwagabanyije imfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara ku kigero kigaragara ariko haracyari akazi ko gukora.

Ati: ” Tukagaruka no ku mirire. Iyo turebye mu Rwanda dusanga 30% y’abana bafite imirire itameze neza ( kugwingira). Ubu rero ni uburyo bwo kugira ngo abashakashatsi batandukanye berekane ibyo bakoze, berekane ibyo babonye ndetse habeho kubiganira hafatwe n’ingamba”.

Uwaje uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima witwa Dr. Olugbemiga Adelakin avuga ko mu Rwanda hari ibyo ruhagazemo neza n’ibindi bikeneye kongerwamo imbaraga mu rwego rwo guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Ati: “Mu birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina haracyari imbogamizi hamwe n’inda ziterwa abangavu ziri mu bibazo bigomba kwitabwaho.”

Iyo nama izamara iminsi ibiri, ikaba yaratangiye kuri uyu wa Mbere taliki 20, Gicurasi, 2024.

Iri kwiga ku bijyanye n’ubushakashatsi na politiki zishyirwaho mu birebana n’ubuzima.

Yitabiriwe n’abantu bo mu ngeri zinyuranye bakora mu buzima barimo n’abashakashatsi.

Abitabiriye iyi nama bariga ku ndwara zandura n’izitandura, ubuzima bwo mu mutwe, gukumira indwara z’ibyorezo, ubushakashatsi, gukumira indwara zishobora kwibasira ababyeyi n’abana n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version