Rubavu: Amabandi Yafunze Umuhanda Polisi Irayarasa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Gitsimbi Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage SEDO yarashwe akaguru umupolisi amwitiranyije n’umujura ubwo yari afatanyije nayo kuhabavana.

Sedo yitwa Bibutsuhoze Pio.

Abaturage bahamya ko Bibutsuhoze Pio yahagurutse mu Murenge wa Rubavu aho akorera mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m) agana mu Murenge wa Nyamyumba aho yari atabaye inshuti yagize ibyago.

Yageze i Buruseli (ni kamwe mu gace two muri Rubavu) ari kumwe n’umumotari wari umutwaye babwirwa ko badashobora gutambuka kuko imbere hari hari amabandi yafunze umuhanda.

- Advertisement -

We na motari bigiriye inama yo gusubira inyuma bakitabaza abapolisi bari baciyeho bari mu kazi.

Babazanye bahageze bacakirana n’amabandi yari yafunze umuhanda, umupolisi wari utabaye ashatse kurasa ibandi ryarwanaga na SEDO Pio Bibutsuhoze aba ari we isasu rifata akaguru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye UMUSEKE ko aya makuru avuga ko Bibutsuhoze Pio yakomerekejwe n’isasu rya Polisi ari byo ariko iperereza ryatangiye.

Ati: “Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi kandi iperereza rirakomeje”.

ACP Rutikanga avuga ko ubwo Polisi yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, Polisi ibafite kandi ko iperereza rigikomeje ku buryo hari n’abandi bashobora gufatwa.

Ahumuriza abaturage abizeza ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso kandi ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe bigakomeza kuranga imikoranire y’abaturage na Polisi.

Batatu muri abo bajura bafashwe n’aho SEDO Bibutsuhoze Pio yajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version