Umuyobozi w’Abasekirite Afunzwe Akurikiranyweho Gusaba Ishimishamubiri

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi mu kigo gishinzwe umutekano HIGH SEC CO. LTD ushizwe abarinda Ibitaro bya Gisenyi n’Ishuri rya E.S Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ishimishamubiri.

Yafashwe nyuma y’ikirego cyatazwe n’uwo mukobwa w’imyaka 26 urinda ku Bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry, yavuze ko ku wa 20 Nyakanga 2021 ari bwo uru rwego rwakiriye ikirego cy’umukobwa waregaga uriya muyobozi muri HIGH SEC CO. LTD ko yamusabye ko basambana, kugirango amushyire ku rutonde rw’abahembwa.

Ati “Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, bukusanya ibimenyetso, bubabaza abatangabuhamya, hanyuma ukekwa arafatwa arafungwa tariki ya 27 Nyakanga 2021. Akaba akekwa Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, icyaha gihanwa n’ingingo 6 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.”

- Kwmamaza -

Iteganya ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw.

Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, mu gihe arimo gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Murangira yaburiye abitwaza umwanya bafite yo mu kazi bakanga gutanga serivisi cyangwa kuzuza inshingano bafite, hanyuma bakaka ruswa kugirango babone ibyo bemererwa n’amategeko.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa muri ruswa iyo ariyo yose.”

Yashimye ko abantu bagenda batinyuka gutanga ikirego kuri ruswa ishingiye ku gitsina, nubwo bikiri ku kigero cyo hasi ugereranyije na ruswa y’amafaranga.

Ni ibintu ngo bigaragaza icyizere abantu bagirira Ubugenzacyaha mu rwego rwo gukurikirana ruswa ishingiye ku gitsina, ashishikariza abantu bose gutinyuka bagatanga amakuru igihe cyose hari ubusabye ruswa iyariyo yose.

Murangira yakomeje ati “RIB iboneyeho gushimira uriya mukozi wanze kwemera gutanga iriya ruswa. Ibi bibere isomo n’abandi. Kwemera gutanga ruswa y’igitsina kugirango uhabwe akazi cyangwa uzamurwe mu ntera, biragayitse, ni uguhinduka igikoresho, ni itesha gaciro, birasuzuguritse. Abo bayitanga bakwiriye kumva ukuntu bigayitse, bibatesha agaciro.”

“RIB iraburira abantu abantu bose ko iyi ruswa itazihanganirwa. Irasaba nabo bayitanga kubireka. Uwemera kuyitanga nawe amategeho aramureba. Abantu nibihe agaciro.”

Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize, hakiriwe ibirego 1541 by’ibyaha byo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, mu gihe ibijyanye n’ishimishamubiri byari 19 bingana na 1.23%.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version