Umuyobozi W’Ibitaro by’Akarere Bya Muhanga Avugwaho Kutaboneka Mu Kazi

Bamwe mu bakozi bo mu bitaro by’Akarere bya Nyabikenke babwiye itangazamakuru ko kuva Minisiteri y’ubuzima yohereza Dr Nkikabahizi Fulgence kubiyobora ataragera mu kazi ngo ahamare iminsi byibura iminsi itatu mu Cyumweru.

Yoherejwe mu kazi mu Ugushyingo, 2021, abo bakorana bakavuga ko niyo yaje adashobora kukamaramo isaha, ahubwo ahita ajya i Kigali.

Umwe muri abo bakozi utashatse ko umwirondoro we ugaragara avuga  iyo uwo muyobozi akoze iminsi myinshi mu Cyumweru atarenza iminsi ibiri.

Akenshi ngo aba afite inama mu Mujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Uyu mukozi akavuga ko inama uwo muyobozi avuga ko akunda kujyamo zidashoboka kubera ko Minisiteri itakoresha inama za buri gihe  n’abayobozi b’ibitaro ngo bikunde.

Avuga ko baje guperereza babaza abandi baganga basanga nta nama nk’izo ziba zabaye.

Yemeza ko kutaboneka k’Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyabikenke bibagiraho ingaruka kuko ushatse kugira icyo amugishaho inama cyangwa ikindi amusaba nk’umuyobozi we, undi amusaba kumwandikira e-mail, zimwe akazisubiza izindi ntibibe.

Ikibabaje kurushaho nk’uko abakozi ba biriya bitaro babibwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ni uko hari bamwe mu baganga n’abaforomo babonye ko ari uko ateye ‘basezera ku kazi’ bajya gukorera ahandi.

Kuba agenda ntagire uwo yizera ngo amusigire inshingano nabyo ngo bituma ikibazo kirushaho kuremera.

We arabihakana…

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke Dr.Nkikabahizi ahakana ibyo abo bakozi bamuvugaho, kuko ngo mu mikorere ye ‘kubeshya abo bakorana bitarimo.’

Ati: “Kutaboneka ku bitaro iyo bibayeho, biterwa n’impamvu kandi zifite ishingiro rihuye n’akazi.”

Yemeza ko iyo hari aho agiye abimenyesha abayobozi bakorana kugira ngo hatabaho icyuho.

Avuga ko ibibazo bireba umukozi uwo ari we wese nabyo byakirwa ndetse ko buri Cyumweru agirana inama rusange y’abakozi bose.

Ahakana ibirebana no gukoresha ikoranabuhanga uburyo byavuzwemo ko butari bwo kuko hari Sisitemu(Systeme) zikorerwamo akazi niyo waba uri mu bitaro wifashisha.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko nta makuru bari babifiteho.

Yabwiye itangazamakuru ko byoroshye kugenzura ko umuyobozi yasibye akazi cyangwa ko yagiye afite ibaruwa y’ubutumwa bw’akazi.

Icyakora ngo ubwo bivuzwe, bagiye kubisuzuma.

Ati: “Buriya nta nduru ivugira ubusa ku musozi. Tugiye kubisuzuma.”

Ngo bagiye kongera inshuro basura ibi bitaro.

Umunyamakuru wakoze iyi nkuru avuga ko ubwo yajyaga ku bitaro bya Nyabikenke yasanze Dr. Nkikabahizi adahari.

Dr. Nkikabahizi yoherejwe i Nyabikenke avuye mu bitaro bya Kinihira n’ibya Rwinkwavu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version