Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu muri RIB witwa Banyundo Dieudonné yakiriye kandi aganira n’itsinda ryo muri Mali ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gutahura, gukumira no kugenza ibyaha bimunga ubukungu.
Iri tsinda riyobowe n’Umugenzuzi mukuru wungirije w’Imari ya Mali witwa Famory Keïta.
U Rwanda rukora uko rushoboye ngo rutahure kandi rukumire ibyaha bimunga ubukungu.
Ibyo byaha bigaragara mu nzego zitandukanye zirenze ruswa.
Kwangiza ibikorwa remezo, gukora amafaranga n’ibindi nk’ibyo ni ibyaha uru rwego rukurikirana.
Mu mwaka wa 2021 Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha Bukuru, Ntete Jules Marius, yavuze ko buri mwaka usanga hari nk’amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa akanyerezwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga.
Ku byerekeye uruzinduko rw’uyu muyobozi mu Rwanda, itsinda Keïta ayoboye ryaganiriye na RIB uko uru rwego rukora kugira ngo harebwe niba hari icyo barwigiraho binyuze mu gushyira mu bikorwa uburyo RIB yateganyije mu kurwanya biriya byaha biri mu bikomeye ikurikirana.