Umuziki Ukomeje Kuba Umuhuza W’Abanyarwanda N’Abarundi

Abahanzi nyarwanda Davis D na Juno Kizigenza bageze ikirenge mu cya bagenzi babo b’Abanyarwanda bamaze iminsi bataramira abaturanyi b’Abarundi.

Bahakoreye igitaramo cy’amateka cyiswe ‘Party People’, gishimangira ubuvandimwe bw’ibihugu byombi.

Cyabereye i Bujumbura. Cyitabiriwe n’abantu benshi kandi imyanya yose yari yateguwe kwicarwamo yari yuzuye ahitwa  Zion Beach i Bujumbura.

Kitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo abato n’abakuru, abize n’abatarize, abakobwa beza, abasore b’imigirigiri n’abagore b’amariza n’abagabo b’ibikwerere.

- Advertisement -

Buri wese wari ukirimo yatashye anyuzwe nubwo mu maso ya benshi bagaragazaga ko kirangiye kare.

Cyateguwe na ‘Crystal Events’ ya Dj Paulin.

Hari n’abandi bahanzi b’Abarundi barimo Alvin Smith wabanje ku rubyiniro, Drama T na Olg Olegue.

Barashaka kubizanamo kidobya…

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro i Burundi bamaze igihe mu  bukangurambaga bwo kwamagana ibitaramo by’Abanyarwanda.

Bamaze iminsi babiba urwango hagati y’umuziki w’u Burundi n’u Rwanda.

Icyakora  umuhati wabo uri kuba impfabusa kubera ko ibitaramo by’Abanyarwanda bikomeje gukundwa kandi bikifatanywemo n’abahanzi bo mu Burundi.

Ni ikimenyetso cy’ubuvandimwe bwahoze kandi buzahora hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi.

Bamwe mu bahanzi bakomeye b’i Burundi bifatanyije na Kizigenza na mugenzi we ni Mu baje  umuraperi ukomeye mu Burundi B-Face, Mo’W Kanzie, Monna Walda n’abandi.

By’umwihariko umunyabigwi mu muziki ndundi, Mugani Desire wamamaye nka Big Fizzo yatunguranye ku rubyiniro aririmbana na Davis D indirimbo baherutse gukorana yitwa ” Truth Dare”, byari ibicika !

Juno Kizigenza wiyita ‘Rutwitsi muzi’ wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo, yageze ku rubyiniro avuga ko “yavukiye gutanga ibyishimo”.

Uburyo yinjiye ku rubyiniro ntibizasibangana mu  Barundi bakibonye.

Yabaririmbiye  ‘ Urankunda’, ‘Nazubaye’, ‘Mpa formula’ na ‘Birenze’.

Ku ndirimbo ‘Away’ yakoranye n’umuhanzikazi Ariel Wayz bahoze mu rukundo byahinduye isura, yasabye ko haza ku rubyiniro Ariel w’Umurundikazi akamuha indabo.

Umukobwa w’ikizungerezi yasimbiye ku rubyiniro si ukwitetesha karahava baceza umuziki batangarirwa n’imbaga !

Hamuritswe kandi indirimbo ebyiri Juno Kizigenza yakoranye n’abahanzi b’abarundi harimo iyitwa ‘Akadaje’ yakoranye na Alvin Smith na ‘Woman’ yakoranye na Drama T.

Abahanzi b’Abanyarwanda bakomeje gususurutsa Abarundi

Davis D wiyita “Umwami w’abana” winjiranye umuriri mu ndirimbo ‘Ifarasi’, akurikizaho ‘Micro’ na ‘Sexy’.

Nta mwanya wo kuruhuka ku bitabiriye ” People Party’, indirimbo ze zirazwi neza cyane ijambo ku rindi by’umwihariko iyitwa ‘Girlfriend’ yaciye impaka!.

Kuri uyu wa 01 Mutarama 2023 umuziki nyarwanda urongera uvuzwe  mu gitaramo cya kabiri Israel Mbonyi akorera i Bujumbura nyuma y’ikindi yakoze Taliki 30 Ukuboza 2022.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version