Umuziki Wabavanye Ku Cyavu

Umuziki mu Rwanda ugitangira byari bigoye ko hari uwatekereza ko uzatunga umuhanzi. Byatumye hari abahanzi bahitamo guha umwanya wabo amashuri, kuko nta kizere cy’uko umuziki wazabatunga ubwawo bari bafite. Nyuma ariko hari abahanzi baje kumesa kamwe, biyegurira umuziki kandi kugeza  ubu urabatunze. Urugero rwiza ni Bruce Melodie utarize cyane ariko umuziki ukaba waramukijije.

Bruce Melodie yize amashuri abanza ahitwa Camp Kanombe, ayisumbuye ayiga n’ubundi i Kanombe.

Ntabwo yayarangije kuko yahise yinjira mu muziki.

Nta  mushahara agira ariko ijwi rye rituma yinjiza amafaranga aruta aya benshi bakorera mu biro bambaye karuvati.

- Advertisement -

Aherutse gutangaza ko yasohoye indirimbo umunani kandi hafi ya zose zarakunzwe cyane, bituma yinjiza amafaranga ku rubuga rwe rwa YouTube.

Byaramuhiriye kuko yemeye kuwitangira, amashuri akayishyira ku ruhande

Hari abandi bahanzi nabo bahisemo kuzamura impano yabo ariko babikorera hanze y’u Rwanda.

Kubera ko bari basanzwe bafite abafana benshi mu Rwanda, bahimbye umutwe w’uko bagiye hanze kwiga.

Urugero rumwe ni Meddy.  Yavuye mu Rwanda muri 2010.

Icyo gihe yari arangije amashuri yisumbuye muri La Colombière, aho yigaga imibare n’ubugenge( Mathematics& Physics).

Akigera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yakomereje amasomo ye mu ishuri ryitwa Tarrant College muri Leta ya Texas, USA

Kuva icyo gihe uyu muhanzi  ntarongera kugira icyo avuga ku myigire ye.

Iyo ari i Kigali aba ari mu gahunda ze zidafite aho zihuriye n’amashuri.

Kuri Bruce Melodie umurimo ni ukuririmba ibindi ni amahirwe. Kera umurimo wari uguhinga.

Yameshe kamwe, asanga atabangikanya amasomo n’umuziki.

Undi ni mugenzi we The Ben. The Ben na Meddy basa n’abagendeye kandi bagerera muri USA igihe kimwe.

Yavuye mu Rwanda ageze mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri ULK.

Muri 2013 yatangaje ko yakomereje amasomo ye muri Amerika mu ishami rya Public Health.

Kuva yavuga ibyo ntiyigeze atangaza ko yarangije ya masomo ahubwo icyo abakunzi be babona hafi buri mwaka ni indirimbo asohora n’ibitaramo akora hirya no hino.

Uretse The Ben na Meddy bagiye muri 2010, nyuma yaho gato muri 2013 Kitoko Bibarwa nawe yaje kwerekeza muri Amerika. Icyo gihe nawe yavugaga ko yagiye kwiga.

Bidatinze yavuye muri USA ajya mu Bwongereza, ariko yagezeryo akomeza gukorana umuziki  na Producer Lick Lick.

Imyaka ishize ari myinshi aba bahanzi bose batangaje ko biga muri Amerika.

Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo nta n’umwe urashyiraho ifoto yerekana ko yishimiye kuba yarasoje amashuri ye.

Alpha Rwirangira  niwe wenyine wabikoze ubwo yarangizaga amashuri ye muri Amerika nyuma aza kujya gutura muri Canada n’umugore we.

Ntitwarangiza iyi nkuru tutanenze umuraperikazi Young Grace wigeze (muri 2015) gusohora ifoto agaragaza ko yamuritse igitabo cyandikwa n’abarangije Kaminuza kandi abeshya.

Umuziki wabavanye ku cyavu ubu bicarana n’ibikomangoma
Young Grace  yigeze kubeshya ko yanditse igitabo cy’abarangiza Kaminuza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version