‘Abana’ baratangira ishuri kuri 18, Mutarama, 2021, ese COVID-19 bazayirindwa bate?

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yatangaje ko taliki 18, Mutarama, 2020 ari bwo abana biga mu mashuri y’incuke n’abiga mu mwaka wa mbere n’uwa gatatu w’amashuri abanza bazatangira amasomo.

Yatangaje ko igihembwe cya mbere kizatangira tariki 18, Mutarama 2021 kirangire tariki 02, Mata, 2021 ni ukuvuga ibyumweru 11 by’amasomo.

Ikiruhuko cy’igihembwe cya mbere kizatangira tariki 03, Mata kirangire tariki 18, Mata, 2021.

Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki 19, Mata, 2021 kirangire tariki 11 Kamena, 2021.

- Advertisement -

Ikiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizatangira tariki 12, Kamena, 2021 kirangire tariki 04, Nyakanga, 2021 ni ukuvuga ibyumweru bitatu.

Igihembwe cya gatatu kizatangira tariki 05 Nyakanga, 2021 kirangire tariki 3, Ukwakira, 2021.

Dr Valentine  Uwamariya yabwiye abanyamakuru bari baje kumva uko gahunda yo kwiga iteganyijwe mu mashuri yari atarafungura  ati:“Hasigaye ikindi kiciro nk’uko twabitangaje ko tuzafungura amashuri, turateganya ko ayo mashuri asigaye azafungura tariki 18 Mutarama 2021.”

Abo bari bataratangira kugeza ubu ni abo mu myaka ya kuva mu wa Mbere w’Amashuri abanza kugeza mu wa mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, n’abo mu mashuri y’inshuke.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abana batandura cyane…

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga aherutse kuvuga ko ababyeyi nta mpungenge bagombye kugira z’uko abana babo bazandura kuko bo ‘batandura cyane.’

Aherutse kubwira RBA ati: “ Ku bijyanye n’amashuri, kugeza uyu munsi amashuri arakomeza kwiga, kuko biragenda bigaragara ko n’ubwo abana bashobora kwandura ariko ntabwo bari mu bantu barebwa cyane n’iyi ndwara kandi mu mibare dufite kugeza ubu ntabwo abana bari kurwara cyane…kandi niyo bavuye ku ishuri ntibajya mu bindi bikorwa bibahuza n’abandi bantu bakaba bakwandura.”

Abanyeshuri muri za Kaminuza n’Amashuri Makuru batangiye kwiga tariki 12 Ukwakira 2020, nyuma Minisiteri itangaza ko tariki 2/11/ 2020 ko ikiciro cy’amashuri yisumbuye n’abanza, abiga mu myaka, uwa 5 n’uwa 6 w’abanza, abo mu wa 3, 5 n’uwa 6 w’ayisumbuye, abiga ubumenyingiro bo mu mwaka wa 3 n’uwa 5 ndetse n’abiga iby’Uburezi (TTCs) guhera mu mwaka wa 1 kugeza mu wa 3 bazatangira.

Ikindi cyatangiye ku ya 23 Ushyingo 2020 kirimo abiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ndetse n’abo mu yisumbuye bo mu mwaka wa 1, 2 n’uwa 3.

Minisitiri Uwamariya mu kiganiro n’abanyamakuru(Photo@Igihe.com)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version