Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwaka wa 2020 Muri DRC Hishwe Abagiraneza 10
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umwaka wa 2020 Muri DRC Hishwe Abagiraneza 10

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 March 2021 12:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare yasohowe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi n’abagira neza hirya no hino ku isi byatangaje ko abagiraneza 10 biciwe muri DRC umwaka ushize, 19 barakomereka, abandi 54 barashimutwa.

Muri rusange abagira neza 383 bagiriwe nabi, abenshi bakaba ari abo mu Ntara ya Tanganyika aho agace ka Kalémie, aho abahohotewe bangana na 41%, iya Manono bakaba ari 23%, Nyunzu ni  18%, Kabalo ni 11% nabo i Moba ni 10%.

Intara ya kabiri aho abagiraneza ba UN ni mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho agace ka Fizi abahohotewe bangana na 39%, muri Uvira ni 20%, Kabare ni 17%, Kalehe  ni 14%, naho i Mwenga ni 11%.

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho abagiraneza bagiriwe nabi kurusha ahandi ni mu Gace ka Nyiragongo aho bangana na 27%, agace ka Benin i 18%, Masisi ho ni 16%, Goma ni 10%, Rutshuru ni 9%.

Mu Ntara ya Ituri ho abagiraneza  bahemukiwe ndetse bakicwa bigaragaye ari benshi mu gace ka Mambasa 23%,  Bunia ni 17%, i Fataki ni 15%, Mahangi ni 9%, naho Drodro ni 5%.

Icyegeranyo cyakozwe na Le Baromètre de Securité au Congo giherutse gutangaza ko mu Burasirazuba bwa DRC hari imitwe y’abarwanyi irenga 120.

Nta gihe kinini gishize Ambasaderi w’u Butaliyani Bwana Luca Attanasio yiciwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo muri Rutshuru.

Attanasio wari uhagarariye u Butaliyani muri DR Congo kuva mu 2017, yari mu rugendo rw’akazi hamwe n’ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi PAM/WFP.

Yari agiye kureba gahunda yo kugeza ibiribwa ku mashuri muri Rutshuru, nk’uko WFP ibivuga.

Inshuti ye, Umutaliyani w’inzobere mu by’ibirunga Dario Tedesco, yabwiye ibiro ntaramakuru

Reuters ko bombi bari bafitanye gahunda yo kuzamuka ikirunga cya Nyiragongo nyuma y’urwo rugendo ku wa mbere.

Pariki ya Virunga – ku ruhande rwa DR Congo – ni imwe muri pariki zifite ibibazo by’umutekano mucye muri Africa.

Igice cy’i Burasirazuba cya DRC gihoramo abagizi ba nabi
TAGGED:AttanasioDRCfeaturedNtara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburwayi Bwa Kabuga Bwongeye Kuba Inzitizi Mu Rubanza Rwe
Next Article Itariki Ya 10 Werurwe: Igisobanuro Cyayo Mu Itegurwa Rya Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?