Umwaka wa 2020 Muri DRC Hishwe Abagiraneza 10

Imibare yasohowe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi n’abagira neza hirya no hino ku isi byatangaje ko abagiraneza 10 biciwe muri DRC umwaka ushize, 19 barakomereka, abandi 54 barashimutwa.

Muri rusange abagira neza 383 bagiriwe nabi, abenshi bakaba ari abo mu Ntara ya Tanganyika aho agace ka Kalémie, aho abahohotewe bangana na 41%, iya Manono bakaba ari 23%, Nyunzu ni  18%, Kabalo ni 11% nabo i Moba ni 10%.

Intara ya kabiri aho abagiraneza ba UN ni mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho agace ka Fizi abahohotewe bangana na 39%, muri Uvira ni 20%, Kabare ni 17%, Kalehe  ni 14%, naho i Mwenga ni 11%.

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho abagiraneza bagiriwe nabi kurusha ahandi ni mu Gace ka Nyiragongo aho bangana na 27%, agace ka Benin i 18%, Masisi ho ni 16%, Goma ni 10%, Rutshuru ni 9%.

- Advertisement -

Mu Ntara ya Ituri ho abagiraneza  bahemukiwe ndetse bakicwa bigaragaye ari benshi mu gace ka Mambasa 23%,  Bunia ni 17%, i Fataki ni 15%, Mahangi ni 9%, naho Drodro ni 5%.

Icyegeranyo cyakozwe na Le Baromètre de Securité au Congo giherutse gutangaza ko mu Burasirazuba bwa DRC hari imitwe y’abarwanyi irenga 120.

Nta gihe kinini gishize Ambasaderi w’u Butaliyani Bwana Luca Attanasio yiciwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo muri Rutshuru.

Attanasio wari uhagarariye u Butaliyani muri DR Congo kuva mu 2017, yari mu rugendo rw’akazi hamwe n’ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi PAM/WFP.

Yari agiye kureba gahunda yo kugeza ibiribwa ku mashuri muri Rutshuru, nk’uko WFP ibivuga.

Inshuti ye, Umutaliyani w’inzobere mu by’ibirunga Dario Tedesco, yabwiye ibiro ntaramakuru

Reuters ko bombi bari bafitanye gahunda yo kuzamuka ikirunga cya Nyiragongo nyuma y’urwo rugendo ku wa mbere.

Pariki ya Virunga – ku ruhande rwa DR Congo – ni imwe muri pariki zifite ibibazo by’umutekano mucye muri Africa.

Igice cy’i Burasirazuba cya DRC gihoramo abagizi ba nabi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version