Umwamikazi Elizabeth II Yanduye COVID-19

Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace, yemeje ko Umwamikazi Elizabeth II yanduye COVID-19, ariko afite ibimenyetso byoroheje bisa n’iby’ibicurane.

Ubuyobozi bw’Ibwami bwatangaje ko uyu mwamikazi w’imyaka 95 azakomeza inshingano ze zoroheje mu ngoro ye Windsor Castle, mu cyumweru gitaha.

Itangazo bwasohoye rikomeza riti “Azakomeza kwitabwaho n’abaganga ndetse azakurikiza amabwiriza akwiriye,”

Abantu banduye COVID-19 mu Bwongereza basabwa kwishyira mu kato nibura iminsi itanu, nubwo Guverinoma iheruka gutangaza ko iteganya kuvanaho ayo mabwiriza mu misi iri imbere.

- Advertisement -

Umwamikazi yahawe inkingo eshatu za Coronavirus.

Mu minsi ishize umuhungu we mukuru, Igikomangoma Charles, hamwe n’umukazana we Camilla banduye COVID-19.

Gusa Charles yarakize asubira mu mirimo ye isanzwe.

Umwamikazi Elizabeth ni we uyoboye u Bwongereza igihe kirekire, ndetse ku wa 6 Gashyantare yuzuje imyaka 70 ari ku ngoma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version