Nyuma y’uko abaganga batangaje ko ubuzima bw’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II bugeze aharenga, ndetse abo mu muryango we bakajya kumuba hafi aho yari arwariye, ubu isi yacitse umugongo nyuma y’uko bitangajwe ko YATANZE.
Elisabeth II atanze( gutabaruka) afite imyaka 96 y’amavuko muri yo igera kuri 70 akaya yari ayimaze ku ngoma.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu Bayobozi b’ibihugu byo ku isi bafashe mu mugongo ab’ibwami mu Bwongereza ndetse n’abagize Umuryango Commonwealth kubera urupfu rw’umwamikazi Elisabeth II.
Kuri uyu wa Kane abo mu ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza bavugaga ko uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru, ari mu bitaro kandi ko abaganga bahangayikiye ubuzima bwe.
Ku myaka 96 y’amavuko, niwe muntu wayoboye u Bwongereza igihe kirekire kugeza ubu.
Nyuma y’uko abaganga bavugiye ko babona ubuzima bw’Umwamikazi bumeze nabo, bahise babimenyesha abo mu muryango we.
Babiri muri bo ari bo Charles na William bahise bajya kumuba hafi aho arwariye.
Minisitiri w’Intebe Liz Truss akimara kumva iby’iyo nkuru, yavuze ko yifatanyije n’abo mu Muryango w’Umwamikazi kandi ngo n’Abongereza bose babari inyuma mu bibazo by’ubuzima umwamikazi ari mo.
Kuri uyu wa Gatatu Taliki 07, Nzeri, 2022, Umwamikazi Elisabeth II yategetswe n’abaganga be ko atagomba kuyobora inama yari iteganyijwe kuko ubuzima bwe babonaga ko butameze neza.
Ni mu nama Liz Truss yagombaga kurahiriramo ko atangiye imirimo mishya yo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Ndetse ngo no mu Nteko ishinga amategeko aho yari burahirire, hatangarijwe ko iby’ubuzima bw’Umwamikazi Elisabeth II butameze neza kandi ko ikiri buhinduke cyose bari bukimenyeshwe.
Umwamikazi Elisabeth II amaze imyaka 70 ategeka u Bwongereza n’ibihugu byose bigize Commonwealth harimo n’u Rwanda.
Icyakora u Rwanda rwo ntiruramara igihe kirekire rwinjiye muri uyu muryango.